Abakina Tennis i Rusizi barifuza ko haba igicumbi cy'uyu mukino #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda umukino wa tennis nutaragira abakunzi benshi uwugereranyije n'amagare n umupira w'amaguru gusa abawukina bavuga ko ari umukino mwiza ushobora kugira abafana benshi mu gihe washyirwamo imbaraga.

Umukinnyi wa tennis witwa Habicuti Fidele avuga ko intego yabo ari uko akarere ka Rusizi kamenyekana ku mukino wa tennis.

Ati 'Turashaka ko umukino ugaragaza akarere ka Rusizi waba tennis, kuko dufasha abana bato. Dufite abana babiri bari mu ishuri rya tennis Kicukiro. Intego yacu ni ukuzamura urubyiruko'

Umuyobozi wa Cimerwa Tennis Club, Gisore Eric avuga ko umukino wa tennis ari umukino mwiza ushobora guteza imbere abawukina.

Ati 'Umukino wa tennis ni umukino mwiza cyane ushobora guteza umuntu imbere. Turashaka ko amarushanwa yaba menshi ku buryo bikurura abaturage bakaza bakawureba bakawishimira. Ntabwo dufite abaturage bawushishikayeho cyane kubera ko batawuzi, ariko icyo dushaka ni uko abana babo baza bagakina, tugahera ku rwego rwabo tukagenda tuzamuka tuwuteza imbere.'

Damien Emile Ngabonziza, ukuriye Nyarutarama tennis club, nyuma y'umukino wo kwishyura wabahuje na cimerwa tennis club yavuze ko iyi kipe iri gutera imbere akurikije uko yari ihagaze mu myaka 3 ishize ubwo baherukaga gukina.

Ati 'Babanje kudusanga iwacu I Kigali muri 2019 turatsinda bidasubirwaho, ariko uyu munsi twakinnye imikino aho abantu bakina ari umwe ku wundi, dukina imikino aho abantu bakina ari babiri kuri babiri. Mu mikino aho umukinnyi akina ari umwe ku wundi badutsinze, kandi impamvu badutsinze si uko turi abaswa, ahubwo ni uko hari intambwe bateye muri uyu mukino wa tennis.'

Cimerwa tennis club yatangijwe n'abakozi b'uruganda rwa cimerwa, kuri ubu igizwe n'abakora mu ruganda n'abaturiye uruganda. Ifite abana basaga 30 bitoza uyu mukino mu mpera z'icyumweru. Babiri muri aba bana baherutse kubengukwa na tennis club ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali ubu niho ari gukarishya ubumenyi.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Abakina-Tennis-i-Rusizi-barifuza-ko-haba-igicumbi-cy-uyu-mukino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)