Abatalibani basabye Amerika kurekura amafaranga yabo yafatiriwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera muri Kanama uyu mwaka, ubwo Abatalibani bafataga ubutegetsi, Leta ya Amerika yahise ifatira amwe mu mafaranga yari ari kuri konti z’abaturage ba Afghanistan muri Amerika, harimo na miliyari 9 z’Amadolari ya Banki Nkuru ya Afghanistan.

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta y’Abatalibani, Amir Khan Muttaqi yanditse ibaruwa ifunguye igenewe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ayisaba gutora umwanzuro wo kurekura ayo mafaranga.

Yagize ati “Turasaba ko kugira ngo imiryango y’umubano wo mu gihe kiri imbere ifungurwe, imitungo ya Banki Nkuru ya Afghanistan yafatiriwe ikuweho ndetse n’ibihano banki zacu zafatiwe bikwiriye kuvaho.”

Yavuze ko kutarekura ayo mafaranga bishobora kuba intandaro y’ibindi bibazo by’ubukungu, bishobora gutera gusuhuka abaturage b’abimukira bakaba benshi.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Visi Perezida wa Banki ya Amerika, Wally Adeyemo yabwiye Abasenateri ko nta mpinduka barabona muri Afghanistan zatuma barekura ayo mafaranga yafatiriwe.

Hashize iminsi ubukungu bwa Afghanistan bwaraguye mu mabanki nya mafaranga arimo, abakozi ntibishyurwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga nta mafaranga yo kubyishyura ahari.

Amerika yafatiriye miliyari icyenda z'amadolari za Banki Nkuru ya Afghanistan



source : https://ift.tt/3DuISKc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)