Mu buryo burambuye RSF yasobanuye ibyavuzwe byo gucyurirwa ibiryo, guhohoterwa n'ibindi bibazo ku bakinnyi bitegura kujya muri Ghana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nkuru iheruka ISIMBI yabagejejeho bimwe mu bibazo abakinnyi bazahagararari u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yo koga izabera muri Ghana bahuye nabyo, yaba abagiye mu mwiherero n'abataragiyeyo, Federasiyo y'uyu mukino mu Rwanda 'RSF' ikaba yabivuye imuzi kimwe kindi ndetse igaragaza n'intandaro yabyo.

Muri rusange abakinnyi batanu nibo bagombaga guhagarari u Rwanda muri iyi shampiyona izaba guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021. Harimo bane bakoze ijonjora baratsinda ari bo Irankunda Isihaka 'Bebeto', Umuhoza Uwase Lidwine, Niyibizi Cedric na Ishimwe Claudette bagomba kwiyongera kuri Maniraguha Eloi uri bu Burusiya.

Abakinnyi bane bari mu Rwanda bagombaga gutangira umwiherero tariki ya 26 Nzeri 2021 ukabera La Palise i Nyamata ariko watangiwe n'abakinnyi 2 umwe na we aza kuwusohokamo(Lidwine) bitewe n'uko ngo yafashwe nabi, Claudette ntiyagiriyeyo igihe bitewe n'ibibazo federasiyo yasobanuye ndetse na Isihaka wabwiwe ko atagomba kuwitabira ku mpamvu z'imyitwarire nk'uko bikubiye mu kiganiro kirambuye ISIMBI yagiranye n'umunyamabanga wa RSF, James Bazatsinda asobanura impamvu imwe ku yindi.

Kugenerwa icupa rimwe ry'amazi ku munsi

Ku wa 26 Nzeri 2021, umwiherero watangiranye n'abakinnyi babiri, Umuhoza Uwase Lidwine na Niyibizi Cedric. Kimwe mu bintu byavuzwe cyababaje abakinnyi ni ukuntu ngo bageze muri hoteli babwirwa ko bagenewe icupa rimwe ry'amazi ku munsi rya mililitiro 500 kandi baba bakoze imyitozo myinshi.

Bazatsinda James avuga ko kuri iki kibazo koko abakinnyi umunsi wa mbere bagera muri hoteli basanze babateguriye icupa rimwe ry'amazi, ni mu gihe andi yagombaga gutangwa na federasiyo, haza kubaho ikibazo cyo gukererwa ariko nyuma amazi aza kuboneka.

Ati 'binjiye muri hoteli mu masaha ya nimugoroba, bahasanze icupa rimwe ry'amazi, ibyo uvuga nibyo koko, muri hoteli hagomba kuba harimo icupa rimwe andi aba ari ku mafunguro, bagombaga rero kwitwaza amazi kugira ngo imyitozo barimo bakora nibayakenera baze kuyanwa, ayo mazi yagombaga kuzanwa na federasiyo niyo yagombaga kuyagura, ntabwo yayazanye kuri uwo munsi yaje ku munsi ukurikiyeho tariki ya 27 Ukwakira ari nabwo batangiye imyitozo.'

Akomeza avuga ko abakinnyi bari bemerewe amakarito 10 y'amazi aho buri umwe yari agenewe amakarito 2 ndetse banumvikana na hoteli ko igihe habayeho ikibazo cy'uko umukinnyi akenera amazi bayamuha bakayongera ku byo bazabishyuza, gusa yemera ko habayeho ikibazo cyatumye amazi atabageraho ku gihe.

Ati 'kuri iyo tariki ya 27 umwe mu bakinnyi yavuze ko yagize inyota nyinshi, bagenzi be bashaka kumuha ayabo ariko avuga ko byaba byiza ayahawe na federasiyo, twafashe inzira tujyayo, njyewe ubwanjye ninjye wari ugiye kuyatanga, njyeze mu nzira imodoka igira ikibazo ariko mpamagara umutoza ngo ayagure Nyamata ayabahe, arabikora buri mukinnyi bamuha amakarito 2, kuva icyo gihe nta kibazo cy'amazi cyongeye kuvugwa, kuri uwo munsi w'imyitozo nibwo babonye amazi.'

Gucyurirwa ibiryo no kubwirwa ko yambaye ubusa kwa Umuhoza Uwase Lidwine

Ikindi kintu cyagarutsweho, ni uburyo Umuhoza Lidwine yabwiwe na bamwe mu bayobozi ba hoteli ko asahura hoteli ndetse ko yambaye nabi ibintu yafashe nk'ihohoterwa, biza kugeza ku rwego rw'uko afata umwanzuro wo gusohoka muri hoteli tariki ya 29.

Kuri iki kibazo, umunyamabanga wa federasiyo, Bazatsinda James avuga ko ari byo koko Lidwine yagiranye ikibazo n'abayobozi ba hoteli ariko na none bo babibona mu ishusho y'uko uyu mukobwa yafashe ibyo bamubwiye mu buryo butari bwo.

Ati 'ibyo uvuga ni byo ariko biri mu buryo umuntu agenda abyumva, ni ukuri yabitugejejeho tuganira na hoteli. Umutoza yabitugejejeho atubwira ko umukinnyi yamubwiye ko barimo kumuhohotera, bamubwira ko yangiza ibiryo bya hoteli ndetse banamubwiye ko yambaye ubusa, ariko tuganira na hoteli n'umutoza na we abiduha muri raporo.'

'Umutoza yatubwiye ko byabaye mu gihe cy'amafunguro ya mu gitondo ko bose bari bahari, ngo ntabwo manager yigeze abwira nabi umukinnyi, ahubwo yamubwiye amabwiriza akurikizwa muri hoteli.'

Ngo yababwiye ko umukiliya ushaka akantu ko gutwara mu cyumba abibwira ushinzwe kubakira bakabimutegurira mu gikoni bakabifunga neza kugira ngo bitandura bikaba byanatera indwara ubiriye bitewe n'igihe bimaze bifunguye, Lidwine ngo yabajije impamvu atabifata aho bafatiye amafunguro ya mu gitondo, manager amubwira ko we yasoje ariko hakiri umurongo w'abantu bategereje bashobora kuza bakabibura ariko babimukorera bakabimushyira mu cyumba cye akaza kubirira igihe ashakiye, ibyo n'ibyo yahise afata nko gucyurirwa ko asahura hoteli, yahise abyanga ndetse no kuva icyo gihe yanga kugira ibiryo by'iyo hoteli yongera kurya.

Muri raporo umutoza ngo yahise ababwira ko atakoresha imyitozo umuntu utarya, banavuga ko nka federasiyo biboneye amashusho ya hoteli agaragaza ikiganiro bagiranye, uko umutoza yabivuze ariko byagenze.

Agaruka ku cyo kubwirwa ko yambaye ubusa, yagize ati 'ikijyanye no kwambara ubusa, ni umuntu ukunda kwambara ibintu bigufi, ni n'uburenganzira bwe ariko iyo waje mu mwiherero uba uhagarariye igihugu. Ahantu yari ari ntabwo yari yemerewe kujya mu bindi bice bya hoteli, yagombaga kujya kurya akava kurya akajya mu cyumba, akava mu cyumba ajya kuri pisine kwitoza, birangije umukinnyi yahisemo kujya kuri reception, ni raporo twahawe n'umutoza.'

'Yasize abwiye umutoza ko agiye gushaka amazi, amutoza amubwira ko yamubwiye ko agiye kuyamuzanira, mu gihe agiye kuyashaka undi asanga yagiye, agenda atambaye nk'umuntu ugiye mu bice birimo abantu benshi, yagiye yambaye nk'ugiye koga(kora n'agatop, ngo igice cyo munsi y'amabere kugera ku mukondo cyaragaragaraga), umwe mu bakozi ba hoteli amugira inama, undi abifata mu rwego rwo kumuhohotera, kuko yaramubwiye ngo byaba byiza iyi myambaro wambaye ugiye uyambara ugana kuri pisine, ukambara bitewe n'aho ugiye, undi yumva ko hoteli itarimo kumwitaho bitewe n'ibyari byabaye mbere.'

Avuga ko yahise abibamenyesha bamubwira ko bagiye kuza kumureba bakareba ikibazo gihari bakagikemura, gusa bari mu nzira bajyayo nibwo umutoza yababwiye ko yamaze gutaha kandi asize amubwiye ko bitakiri ngombwa ko ubuyobozi buza kuko we yumva atagikeneye kuba mu mwiherero yikuyemo, bagerageza kumuvugisha ariko ntiyitaba.

Andi makuru nayo avuga ko uyu mukobwa yabwiye federasiyo ko yifuzaga ko hoteli imwandikira imusaba imbabazi, bidakozwe ahita afata umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero.

Claudette wari waratinze kujya mu mwiherero kubera ibibazo bitandukanye, yaje kubisikana na Lidwine))

Lidwine akiva mu mwiherero nibwo Claudette utari waragiriyeyo ku gihe na we yaje kujya mwiherero, byavugwaga ko atagiyeyo kubera ikibazo cya passport ndetse n'urukingo(benshi babifashe nk'ibinyoma).

James avuga ko batari kumukoreshereza passport atarabona indangamuntu kuko yari ataregeza imyaka, icyo gihe yari ataranafata n'urukingo rwa COVID-19.

Ati 'impamvu yatumye Claudette aza nyuma yagombaga gushaka indangamuntu, nta ndangamuntu yari afite kuko yari atarageza imyaka(16) yayujuje nyuma, ntabwo wamushakira passport adafite indanamuntu kandi yujuje imyaka, ku bufatanye n'ikipe ye n'akarere ka Karongi uwo mukinnyi yashakiwe indangamuntu, ntabwo yari kubikurikirana ari mu mwiherero bimusaba gusohoka kandi tugomba kwirinda na COVID-19 (…) yabonye indanamuntu tariki ya 29 ni nabwo yatugezeho, ahita ajya no gufata urukingo rwa mbere, tariki ya 30 ahita ajya mu mwiherero, ni yo mpamvu twari twanze ko azamo mbere.'

Irankunda Isihaka [Bebeto] yangiwe kujya mu mwiherero kandi yaratsinze ijonjora

Irankunda Isihaka ni undi mukinnyi wagombaga kuzahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona Nyafurika ariko aza kubwirwa ko atemerewe kujya mu mwiherero wo kwitegura iyi shampiyona.

Bazatsinda James agaruka kuri Bebeto yavuze ko ikibazo gifite imizi ku myitwarire yagaragaje akaba yaranze gutanga ubusobanuro.

Bebeto we na Maniraguha Eloi babonye buruse(scholarship) y'umwaka itangwa federasiyo mpuzamahanga y'umukino wo koga (FINA Scholarship Program) aho bagombaga kujya kwiga mu Burusiya.

Yatangiye muri Mutarama 2021 yagombaga kuzasozwa muri Mutarama 2022, bagezeyo bariga ariko bigeze muri Kamena 2021 Bebeto yasabye uruhushya rwo kujya kubonana n'umugore we Dubai, yahise aza mu Rwanda nta muntu n'umwe amenyesheje.

Email ISIMBI yabashije kubona FINA yandikiye federasiyo yo mu Rwanda ku wa 6 Nyakanga, babamenyeshaga ko Irankuda Isihaka yasabye uruhushya guhera tariki ya 22 Kamena kugera 3 Nyakanga rwo kujya kubonana n'umugore we Dubai, ndetse ko yaguze itike imwe(One Way) ntabamenyeshe igihe cyo kugaruka, babasaba gukurikirana ikibazo cye.

Tariki ya 10 Nyakanga 2021, RSF yandikiye Bebeto imubaza aho aherereye kuko ku ishuri bamwohereje batazi aho ari, gusa uyu mukinnyi ntiyasubije bongera kumwandikira tariki ya 26 Nyakanga nabwo bamwibutsa gusubiza ibaruwa yo ku wa 10 Nyakanga, nabwo ntiyasubuza.

Tariki ya 3 Kanama nibwo bongeye kumwandikira bamumenyesha ko amahirwe yari afite yo kwiga mu Burusiya ayatakaje bamuhagaritse, banabimenyesha FINA ko uyu mugabo yahagaritswe.

Iki cyemezo cyashyikirijwe akanama gashinzwe gukemura impaka muri federasiyo nabo bavuga ko hari ibihano agomba gufatirwa, gusa ngo bagombaga kubanza kumwumva, nabo baramwandikiye ntiyasubiza.

Muri Nzeri 2021 ubwo hari hagiye gukorwa ijonjora ryo gushaka abazajya muri Ghana, Bebeto na we yaje gukora ijonjora ariko bamwibutsa ko nadakora ibyo yasabwe(gutanga ibisobanuro) atazigera yitabira iyi shampiyona Nyafurika.

Ati 'yaje gukora ijonjora ariko abwirwa ko n'iyo yatsinda ariko nadatanga ibyo yasabwe atazigera yitabira iyi mikino. Bari bamuhaye kugeza tariki ya 24 Nzeri, byarageze nabwo yanze kugira icyo asubiza, na mbere bari bakomeje kugenda bamwibutsa ntiyagira icyo avuga. Nanjye ubwanjye namubwiye ko ijambo rye rimwe ryamufasha ariko aranga, igihe cyarageze aka kanama kamenysha federasiyo ko bashingiye ku mategeko agenga imyitwarire Isihaka Irankunda agomba gukurwa mu bazitabira iyi shampiyona, niyo mpamvu atari mu mwiherero. Ibyo byose kandi byamenyeshwaga ikipe ye y'i Gisenyi.'

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo we n'umutoza we i Gisenyi bababajwe n'uburyo Maniraguha Eloi ari we federasiyo yatanze ngo yitabire imikino Olempike iheruka kubera Tokyo mu Buyapani, ni mu gihe yo ivuga ko yamurashaga ibihe banabibwiye ikipe ye, bakaba ntaho bari guhera batanga Bebeto kandi Eloi umurusha ari we ufite ibihe byiza.

Ku ngingo yo kuba ari we (Bazatsinda James) wasinye ku masezerano ya Isihaka Irankunda ajya kwiga mu Burusiya atari we wisinyiye, yavuze ko atari byo kuko icyo yasinyeho ari imbaziriza masezerano(draft) berekana uko azaba ameze, n'aho amasezerano nyayo ngo ni we[Bebeto] wayisinyiyeho kuko atari kuva mu Rwanda atayasinye, bahamya ko bafite kopi iriho umukono we ko n'iyo bajya mu manza babyerekana.

Uwase Umuhoza Lidwine yavuye mu mwiherero avuga ko yafashwe nabi na hoteli, ni mu gihe federasiyo ivuga ko ibyo yabwiwe yabifashe nabi
Bavuga ko impamvu Bebeto atagiye mu mwiherero ari impamvu z'imyitwarire mibi yanze gusobanura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-buryo-burambuye-rsf-yasobanuye-ibyavuzwe-byo-gucyurirwa-ibiryo-guhohoterwa-n-ibindi-bibazo-ku-bakinnyi-bitegura-kujya-muri-ghana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)