Wa musore w'umunyarwanda wahawe impyiko n'umukinzi we ,dore ibyo amutangajeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Muhire Jean Claude wagize ikibazo cy'impyiko akaza kuyihabwa n'umukunzi we witwa Ingabire Marie Reine, bitegura kurushingana yavuze ko ntako bisa kubana n'umuntu wemeye kumwitangira akamuha ubuzima.

Nyuma yo kujya kwivuza mu Misiri bahise bafata icyemezo cyo kuzabana akaramata aho kuri ubu bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu gihe gusaba no gikwa byarangiye.

Muhire yagize ati:' Biranejeje cyane ,amarangamutima yabagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by'agaciro ,kubana numuntu uzi ibibazo byawe.Kandi byongeye ubuzima bugoye by'umwihariko umuntu waguhaye ubuzima bwari bumeze nabi , ariko kuba umuntu akomeye kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n'umugore w'umugisha'.



Source : https://yegob.rw/wa-musore-wumunyarwanda-wahawe-impyiko-numukinzi-we-dore-ibyo-amutangajeho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)