Biratangaje: umugore w'imyaka 64 yarongowe||bamucaga intege ko atazashaka umugabo (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'imyaka 64 y'amavuko yakoze ubukwe bwa mbere buzima bwe nubwo abantu bamucaga intege ko azapfa atabonye umugabo.

Umugore wo muri Nijeriya, witwa Erumena Amata, benshi bari baribasiye bavuga ko atazigera abona uwo bashakanye mu buzima bwe byarangiye ashyingiwe. Mu kiganiro na BBC News,uyu mugore yavuze ko abantu bamubwiye ko ntawamushaka kuko yari ashaje.

Yongeyeho ko abantu bamubwiraga ko niyo yabona umugabo azaba amurusha imyaka 10. Erumena yavuze ko igihe cyose inshuti ze zashyingirwaga, yishimye nta numwe yagiriye ishyari. Buri mwaka, yahoraga yibwira ko bizatinda na we akabona umugabo. Kubwe ngo Imana yakojeje isoni abamunnyegaga.



Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugore-wimyaka-64-yarongowebamucaga-intege-ko-atazashaka-umugabo-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)