Wa mugore wakubise umugabo nk'ukubita uruhinja dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye bakunze guhimba Nyirambegeti uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we mu nzira,yasabiwe gufungwa imyaka 10 yose.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka 10 hashingiwe ku ngingo y'121 y' Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira akarere ka Nyanza aho umugore yakubise ikibando ahantu hatandukanye ku mubiri akamukomeretsa.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n'inzoga, ko ari inshuro ya kane amukubita, abisabira imbabazi ko atazongera kumukunita ukundi.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 05 Ukwakira 2021.



Source : https://yegob.rw/wa-mugore-wakubise-umugabo-nkukubita-uruhinja-dore-ibimubayeho/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)