Nyuma y'imyaka 6, Pst Ndayizeye ADEPR ayifuza mu kihe cyerekezo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko bikubiye mu kiganiro kibanze ku bibazo n'ibisubizo uyu Mushumba yahaye ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru, ngo bimwe mu byo yifuza ko abantu bazasigarana nyuma y'imyaka 6 ni ukuba bari muri ya misiyo irimo ivugabutumwa ryo guhindura abantu abigishwa ba Yesu.

Ibibazo n'ibisubizo

Ni iyihe shusho yaranze umwaka w'inzibacyuho mumaze ku buyobozi bwa ADEPR?

Pst Ndayizeye: Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, hariho Komite y'Inzibacyuho yashyizweho, ifite n'inshingano zo gukora amavugurura y'imiyoborere, ay'inzego z'imiyoborere, iz'imirimo, imikorere n'imikoranire y'inzego, kuvugurura amategeko no gushyiraho uburyo buhamye butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Muri urwo rugendo, hari ibyavuguruwe bishingiye ku cyo twubakiyeho urugendo rw'impinduka ADEPR twifuza kandi Kirisitu n'igihugu cyifuza. Byatuganishije ku kwegera abakirisitu mu byiciro bitandukanye no gukora igenzura rigamije kureba ibyahinduka n'ibyavugururwa.

Hari ibyo twabonye bikeneye kuvugururwa, harimo inzego uko zari mu itorero kuko dufite uturere, paruwasi, imidugudu n'ibiro bikuru. Twatangiye kwibaza niba izo nzego zikenewe n'icyatanga impinduka kandi zuzuye.

Mu mpinduka twanarebye icyo dukwiye gukora mu kwita ku rubyiruko no ku bana. Niba rero aho turi twifuza abantu dukorana, ayo mavugurura yagombaga gutekereza ku bindi.

Twahuje inshingano zimwe na zimwe, uyu munsi dufite indembo icyenda, hakuweho uturere 30, twavuguruye amaparuwasi, uyu munsi twayahaye inshingano yo guhugura. Twahisemo kwita imidugudu 'itorero' harebwa icyo abakirisitu bakeneye.

Ibindi byari ibijyanye n'amategeko, harimo amategeko shingiro, agenga abanyamihamagaro bafite inshingano za gipasiteri, abavugabutumwa, abadiyakoni, amategeko y'imari, imicungire y'abakozi, umutungo w'itorero, uko 'audit' ikorwa, bifasha mu miyoborere myiza.

Twasoje uyu mwaka dutangira kubaka inzego, ndetse hari izamaze kujyaho hashingiwe kuri ya mategeko.

Inzego nshya zashyizweho mu Itorero ni izihe?

Pst Ndayizeye: Amategeko shingiro agena Inama Nkuru y'Itorero, Inama Nkuru y'Abashumba, Ururembo, Paruwasi n'uko Itorero riyoborwa. Ubu turi gushyira mu bikorwa icyo sitati iteganya n'uko inzego zigomba kuba zubatse. Ubu twinjiye mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amavugurura yakozwe.

Inyito zazo zihuriye he n'izisanzwe?

Pst Ndayizeye: Si ngombwa ko tugereranya Inama Nkuru y'Itorero na CA [urwego rwari rusanzwe ari Inama y'Ubutegetsi]. Hari umuhanga wigeze kuvuga ngo 'Buriya ikibazo kibaho, ni uburyo umuntu ashobora gukora ibintu bimwe buri gihe noneho agashaka ibisubizo bitandukanye.'' Twarebye icyafasha ADEPR mu gihe turimo n'aho itorero rigana. Ni iki rikeneye? Si na ngombwa amazina. Ni inzego zubatse mu buryo bwuzuzanya, tutavuze ngo ni uruhe rwego ruri hejuru y'urundi.

Inshingano z'inzego zashyizweho ni izihe, zifite uruhe ruhare mu iterambere ry'itorero?

Pst Ndayizeye: Inama Nkuru y'Itorero ifite inshingano zo gutanga umurongo n'icyerekezo cy'itorero no kuririnda, ni yo yemeza ibigomba gukorwa n'ingengo y'imari izakoreshwa. Uru rwego ruhura kabiri mu mwaka, rugizwe n'abantu 29, bari mu byiciro bitandukanye.

Mu bayigize harimo batatu bo muri Biro Nyobozi, abashumba b'indembo bane, abashumba babiri ba paruwasi, abavugabutumwa babiri, abadiyakoni babiri, ufite inararibonye mu buririmbyi, uw'amategeko, uwo mu burezi no kongera abantu ubushobozi, ikoranabuhanga, imicungire y'abakozi, imishinga yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ibikorwa by'iterambere n'imari n'umutungo, abarimu babiri b'ishuri ryo ku Cyumweru, abagore babiri, uhagarariye ibigo by'ubucuruzi bya ADEPR, uhagarariye ibitaro n'ibigo nderabuzima n'uhagarariye ibigo by'amashuri.

Inama Nkuru y'Abashumba yo yita ku ivugabutumwa n'ubuzima bw'umwuka. Inafite komisiyo ziyifasha kugera ku nshingano zayo zirimo;

Komisiyo y'Ivugabutumwa, Abanyamuhamagaro n'Ubuyobozi ari na yo ifasha mu bijyanye n'amatora no kureba abayobozi babereye itorero;

Komisiyo y'Iterambere n'Imibereho Myiza irimo abashumba b'indembo babiri n'abandi bantu batatu b'abakirisitu b'impuguke bafite ubumenyi mu iterambere, imibereho myiza no gukorana n'abafatanyabikorwa.

Komisiyo y'Imari, ishoramari n'umutungo igizwe n'abashumba b'indembo babiri n'abandi bantu batatu b'abanyetorero bashyirwaho n'Inama Nkuru y'Abashumba bafite ubumenyi mu by'imari batanga inama ku itorero;

Komisiyo y'Uburezi, kongera ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya, igizwe n'abashumba babiri b'indembo n'abandi bantu batatu.

Itorero ritekereza iki mu gutangaza ingengo y'imari n'ibyo izifashishwamo mbere y'uko umwaka utangira?

Pst Ndayizeye: Mu mategeko y'imicungire y'umutungo hateganyijwe igihe hazajya hatangira ibikorwa. Hanyuma bijyanwe mu Nama Nkuru y'Itorero bisuzumwe. Muri iki gihembwe, ibi biri mu bizakorwa mu gutegura umwaka utaha.

Uruhare rw'umukirisitu muri iryo genamigambi ni uruhe?

Pst Ndayizeye: Ni ibikorwa bihera hasi. Iyo umanutse ku rwego rw'itorero [ahitwaga ku Mudugudu] naho dufiteyo minisiteri 10.

Dufite Minisiteri y'Abadiyakoni, iy'Icyiciro cy'Abagabo, icy'Abagore, Abana [uko barerwa no guhugura ababitaho], urubyiruko, abinginzi [bamwe bafite umuhamagaro wo gusengera itorero], abaririmbyi [aharebwa korali zikenewe, kumva ko hakorwa umurimo umwe w'Imana], kwita ku cyiciro cy'abakuze bafite imyaka 65 kuzamura [bamwe badakeneye umuziki udunda, ahubwo bakeneye umwanya wo kwitabwaho byihariye] n'ishinzwe umurimo wa Gishumba.

Minisiteri igira komite y'abantu bari hagati ya batanu na barindwi. Twubatse uburyo buzajya butuma kuva kuri wa mukirisitu wo hasi kugeza kuri pasiteri babona uburyo bwo gutanga ibitekerezo byabo.

Mu 2019 RGB yasabye ko hashyirwaho amashuri yigisha abavugabutumwa. Ni izihe mbaraga zigiye gushyirwa mu kubaka amashuri ya Tewolojiya muri ADEPR?

Pst Ndayizeye: Dufite ibigo by'amashuri birenze 200. Guha imbaraga ishuri ryigisha Tewoloji biri mu byihutirwa bizibandwaho.

Mukijya ku buyobozi mwakomoje ku gushyiraho ishuri ryigisha umuziki muri ADEPR, umushinga ugeze he?

Pst Ndayizeye: Hari ishuri ry'amahugurwa mu bya muzika rigiye gutangira i Gihundwe [mu Karere ka Rusizi]. Rizatangirana n'abantu barenga 30 ariko bizagenda byaguka. Twifuza ko byazagera no mu zindi ndembo. Tuzi umumaro w'abaririmbyi mu ivugabutumwa no kuzana abantu kuri Yesu.

Aho tugana dukeneye kwibaza uko abantu bongererwa ubushobozi bujyanye n'igihe tugezemo. Twanatangije ikiganiro cya muzika kuri radio yacu, Life Radio.

Dove Hotel iri mu mitungo ibyara inyungu ADEPR ifite, ubu ihagaze ite?

Pst Ndayizeye: Hoteli irakora neza. Tumaze igihe turi mu bihe bidasanzwe kubera COVID-19 yatumye abagenzi bava hanze batinjira mu Rwanda. Turakora kandi uko abantu banoza imikorere, bizatuganisha aho hoteli izajya itanga umusaruro ku itorero. Turacyari kwishyura ariko turishimira ko imikorere yayo iba myiza.

Ku mwenda wa BRD [ungana na miliyari 3.5 Frw], hasigaye kwishyura miliyari na miliyoni 800 Frw, kandi ni urugendo rushimishije. Nta kibazo twagize mu kwishyura, turashimira abanyetorero. Turizera ko imikorere izarushaho kuba myiza.

Imyaka ibaye icumi, abakirisitu batanze imisanzu mu Kigega CICO ariko ntibazi irengero ryayo? Mugiye kubikoraho iki?

Pst Ndayizeye: Mu rugendo tumazemo umwaka, twahereye ku bikeneye kuvugururwa bituma itorero rigira imikorere ihamye, hari ibindi bitarakorwaho ariko biri muri gahunda; ubu tuvuye mu nzibacyuho bizashyirwa mu byihutirwa.

Dufite urwego rushinzwe imitungo y'itorero, mu gushaka abantu harimo kureba uko imitungo y'itorero ibyazwa umusaruro, itanditse ikandikwa n'ifite ibibazo [nk'ubutaka bw'ahari Manumetal] bigasobanuka.

Nka CICO abantu bakwiye kumenya uko bigomba gusoza ntibikomeze kuba ikibazo gihoraho ahubwo kizagire igihe kirangirira.

Umushinga wo gushyiraho televiziyo ya ADEPR ugeze he?

Pst Ndayizeye: Twamaze kwemererwa gukora uwo mushinga ariko birajyana no kugeza radio ahantu hose mu gihugu. Mu bikorwa biri imbere harimo kwagura aho radio igera ariko n'ibikoresho bya televiziyo birahari. Ni umwe mu mishinga izashyirwa muri gahunda y'ibikorwa biri imbere.

Ni ubuhe buryo muteganya gukoresha buzatuma ibibazo bishingiye ku micungire y'umutungo yagiye ituma benshi mu bayobozi bavaho nabi biba amateka?

Pst Ndayizeye: Ni ukubaka amategeko ku buryo ibikorwa byose bifite aho bihuriye n'imicungire y'umutungo uko bikorwa, bigengwa n'amategeko ahamye. Icya kabiri ni ukubaka inzego ariko unafite abakozi babishoboye kandi bubakiye ku ndangagaciro zikwiye.

Iyo amategeko akoze neza ndetse iby'ingenzi bifashe itorero iyo biri muri sitati ntibihindurwa na buri wese. Kugira amategeko ni kimwe ariko kugira abantu bashobora kuyarinda ni ingenzi.

Abanyetorero turabaha icyizere ko amategeko adashobora guhindurwa kuko ingingo z'ingenzi zashyizweho muri sitati.

Nyuma y'amavugurura yakozwe, ni ibiki by'ingenzi bigiye gukorwa mu buryo bwihutirwa

Pst Ndayizeye: Iby'ibanze bigiye gukurikiraho harimo kubaka inzego guhera hasi ku itorero, kuzamuka kugeza ku Nama Nkuru y'Itorero na yo izashyiraho Urwego rushinzwe 'audit' n'urufasha mu gukemura amakimbirane. Nyuma hakurikiraho amahugurwa yo kwigisha abantu.

Mu mavugurura harebwa ibikeneye guhindurwa [formation], intambwe ya kabiri ni ukubisobanukirwa no kubisobanurira abantu [familiarization], intambwe ya gatatu ni uko bikorwa mu buryo bukwiye [foundation]. Harimo no gutegura bya bikorwa byo mu nzego zose bitangiriye hasi, bigahuzwa ku rwego rw'igihugu bishingiye ku ho itorero rigana.

Mutekereza iki ku kugabanya imishahara by'umwihariko muhereye ku y'abagize Biro Nyobozi?

Pst Ndayizeye: Hari urwego rushinzwe iby'imishahara, umushahara ujyana n'inshingano. Hari igihe usanga hari amakuru asakazwa bitewe n'ibyo abantu bahisemo, ariko batitaye ku kumenya igikenewe, igikwiye kuvugwa, icyakozwe gishingiye kuki, icyari gisanzweho ni igiki? Ikiriho ni uko bwa bushobozi bw'itorero n'inshingano duha abantu ku nzego zitandukanye bihuzwa n'amikoro y'itorero yo kubafasha kuzigeraho.

Nyuma ya manda y'imyaka itandatu, urifuza kubona ADEPR he, ni iki wumva wazibukirwaho mu gihe uzaba wavuye ku buyobozi?

Pst Ndayizeye: Iyi myaka itandatu tuyisoje itorero ari icyo rikwiye kuba cyo, uhereye ku izina ryaryo, turi itorero rya Pantekote [ry'Umwuka], tuyisoje ari abanyamwuka, bayobowe n'Umwuka Wera, ujya mu buzima bwa buri munsi bw'abantu ukabona bakijijwe, naba nishimye.

Nyisoje abantu bari muri ya misiyo irimo ivugabutumwa ryo guhindura abantu abigishwa ba Yesu no guhindura abafatanyabikorwa baryo mu buryo bwuzuye muri bwa burezi, ubuzima n'indi mishinga naba nyuzwe. Tuyisoje abantu bagaragaza indangagagaciro z'ubukirisitu, ubunyangamugayo, babazwa inshingano zabo, berekana kwitanga byatunyura. Twifuza gusoza iyi manda itorero ari cyo rigomba kuba cyo.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nyuma-y-imyaka-6-Pst-Ndayizeye-ADEPR-ayifuza-mu-kihe-cyerekezo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)