Umwana yahitanye Se bapfa ifunguro ry' inkoko_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w' imyaka 26 , wo mu gace ka Ala ka Akure , umurwa mukuru wa Leta ya Ondo , kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, yatawe muri yombi na Polisi ya Ondo azira kwica se bapfuye ifunguro ry' inkoko.

Uyu musore witwa Godwin Matthew akurikiranyeho iki cyaha kubera kwica se umubyara witwa Audu Mattew , nyuma y' uko batonganye bari gupfa ifunguro ry' inkoko.

Umukozi wa polisi muri Leta ya Ondo ushinzwe imibanire n'abaturage, Madamu Funmilayo Odunlami, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa kabiri, bigaragara ko ibi byabaye ku ya 9 Nzeri 2021, kandi uwo musore yemeye icyaha nyuma yo gufatwa.

Nyina w'uyu ukekwaho icyaha yabimenyesheje ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Ala, bituma atabwa muri yombi.

Iri tangazo rigira riti: 'Umudamu umwe, Christiana Audu Matayo, yavuze ko umuhungu we Godwin Matthew, w'imyaka 26 yavuye mu rugo ari kumwe na se bagiye ku isambu y'umuryango, ariko nyuma akaza kubona ko uyu musore yakubise se kugeza apfuye.'

Mu gihe cyo kubazwa, ukekwaho icyaha yavuze ko ku ya 9 Nzeri 2021, se  yamutegetse kwica akabagira  murumuna we inkoko, umwe witwa Emmanuel Audu, kubera yari afite ikirori, hagati aho ariko, mu gihe cyo gufungura, yahawe umutwe w'inkoko gusa kandi ibyo nibyo byatumye yica se. 'Nk'uko Madamu Odunlami abitangaza ngo ukekwaho icyaha yamaze kugezwa mu rukiko.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/14/umwana-yahitanye-se-bapfa-ifunguro-ry-inkoko_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)