Bugesera: Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha n’isuku hose, bukaba bwatangijwe mu mirenge yose kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 202, ku ikubitiro abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bakoze isuku mu ngo zabo, ku mihanda, abandi bakorera isuku aho bakorera mu rwego rwo kuhasukura.

Nyuma ya saa Sita ubuyobozi bw’Akarere bwakomereje mu nteko z’abaturage hirya no hino kugira ngo busobanurire abaturage ibyiza by’isuku nuko ifasha mu kwirinda indwara zituruka ku mwanda nk’inzoka n’izindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, witabiriye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, abibutsa ko uko bavuga ngo Umudugudu utarangwamo icyaha ari nako bagira isuku hose, yavuze ko iyo umuntu yatangiye kugira umwanda bituma anagira andi makosa atandukanye ashobora kuvamo n’ibyaha.

Ati "Isuku ya mbere ni iyo ku mubiri, iya kabiri ni iyaho duturiye naho dukorera ha handi umara amasaha menshi, niba ukora mu Kigo nderabuzima, isuku y’aho hantu ni ngombwa, niba wigisha ni ngombwa kuhakorera isuku, niba ucuruza ni ngombwa ko aho ukorera hasa neza kugira ngo n’abakugana bagusange ahantu heza."

Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko isuku atari ugukaraba intoki gusa ahubwo ari ugukaraba umubiri wose umuntu akanatunganya aho atuye aho kwizera ko iyo ukarabye intoki gusa uba usoje igikorwa cyo kwisukura.

Yagize ati "Ni ukongera kwibutsa umuturage gukaraba umubiri wose tutazasigara mu kintu cyo gukaraba intoki kubera Covid-19 nyamara umuntu afite umwanda ku mubiri."

Yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ko gukangurira abaturage kugira isuku bimwe mu bikorwa bizakorwamo harimo kumenyekanisha isuku mu baturage, kubibutsa ibice by’umubiri bakwiriye gukaraba, kwibutsa kuvangura imyanda ibora n’itabora ndetse hazanabaho ibikorwa bifatika byo gusukura aho buri umwe akorera yirirwa byose bikazakorwa muri uku kwezi kwahariwe isuku hose.

-  Isuku yaranduye indwara zimwe na zimwe mu miryango itandukanye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhuha bavuze ko kugira amazi meza byatumye bagira isuku nayo ibirukanira indwara zirimo inzoka zo mu nda mu bana babo.

Ngendo Vianney utuye mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko kugira isuku byatumye umuryango we utarwaragurika cyane agasaba Leta kuba ariho hashyirwa imbaraga nyinshi.

Ati "Ubu inaha dusigaye dufite amazi meza nta rwitwazo, nk’iwanjye kuva twabona amazi meza nashyize imbaraga mu isuku bituma indwara ziterwa n’umwanda zicika mu bana banjye. Ubu nta n’umwe uheruka kurwara inzoka n’izindi ziterwa n’umwana, nasaba Leta rero kongera imbaraga mu kwigisha abaturage cyane kuko iyo tugize isuku bigabanya n’indwara nyinshi."

Nyiracumi Charlotte utuye mu Mudugudu wa Bihari mu Kagari ka Bihari we yavuze ko kugira isuku byatumye abana be batarwaragurika nka mbere. Yavuze ko hamwe mu hantu Leta yashyira imbaraga cyane ari mu bikorera bacuruza ngo kuko rimwe na rimwe usanga badaha umwanya munini isuku mu byo bacuruza, yavuze ko aba bakwiriye kwigishwa cyane kuko ibyo bacuruza bikenerwa n’abantu benshi.

Katangwa Camille wari uhagarariye Umuryango Water Aid Rwanda yavuze ko bahisemo kwifatanya n’Akarere ka Bugesera mu kurushaho gufasha abaturage kumenya ibyiza by’isuku n’isukura.

Ati "Ikindi cyangombwa ni uko tariki ya 15 Ukwakira twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki urumva rero ni impurirahe nziza, twifuje rero gufatanya na bo kugira ngo tubatere ingabo mu bitugu barusheho kwigisha abaturage ko bagomba kugira isuku. Abaturage tuzabigisha uburyo bumva ko isuku ari umuco ku nyungu zabo no guharanira ubuzima bwiza."

Ubukangurambaga bw’isuku hose buzamara ukwezi kose aho ubuyobozi bw’Akarere buzajya bufatanya n’umufatanyabikorwa Water Aid Rwanda mu kwigisha abaturage uburyo bagira isuku yo ku mubiri, iy’ibikoresho bifashisha ndetse n’iy’aho baryama bikabafasha gukomeza kugira imibereho myiza, abafite ibiro bakoreramo cyangwa ahakorerwa ubucuruzi ngo bazajya bafata isaha imwe ku munsi bahasukure neza ku buryo batanga urugero rwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza
Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa ahubwo bakwiye no kwiyitaho ku mubiri wose ndetse n'aho batuye
Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye



source : https://ift.tt/3aCNsJy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)