Umusaza yapfuye nyuma y' uko ijoro ryose yararanye n' inkumi ebyiri abizeza kuzabahesha akazi , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru twavuga ko idasanzwe ariko iteye agahinda n' iyu musaza wari ugeze mu zabukuru bivugwa ko yari umukozi w'iposita muri Nigeria (NIPOST), yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose asambanya abakobwa b'inkumi babiri yabasezeranyije kuzabahesha akazi bakava mu bushomeri .

Iyi nkuru y' uyu musaza yabareye ahitwa Akwa Ibom muri Nigeria, aho aba bakobwa bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Akwa Ibom, SP Odiko Macdon, yavuze ko ' Polisi yamenye iki kibazo, babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyishe uwo musaza.'

Uwapfuye yari atuye ku muhanda witwa Udo mu muhanda wo muri Uyo. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Nigeria Tribune ko uyu musaza yaba yishwe n'umunaniro ubwo yasambanyaga aba bakobwa bombi yari kuzarangira akazi ku biro by'iposita muri Ibom Plaza Arena muri Uyo.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/umusaza-yapfuye-nyuma-y-uko-ijoro-ryose-yararanye-n-inkumi-ebyiri-abizeza-kuzabahesha-akazi-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)