Ni album King James yagiye ararikira abantu cyane, ubu akaba atangaza ko iyi album y'indirimbo 15 abantu bashobora kuyigura 5 USD anaga na 5 000 Frw.
Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi album abantu bashobora kuzibona ku rubuga zanatalent.
Yagize ati 'Album Ubushobozi iriho indirimbo 15 ni 5$ gusa. Ndabashimiye mwese.'
King James ni umwe mu bahazi bakomeye muri muzika nyarwanda ku buryo hakozwe urutonde atabura mu 10 cyangwa batanu ba mbere.
Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe na benshi ndetse n'ubu zigikunzwe ndetse iyo asohoye indirimbo izamirwa hejuru na benshi kubera uburyo iba inogeye amatwi n'amaso dore ko akunze gufatira amashusho mu bihugu byateye imbere.
Iyi album ya King James iragura 5 000 Frw gusa mu gihe Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko ashyize hanze album ye yise Fatology iriho indirimbo 12.
Mu kwezi gushize ubwo yabitangazaga, yanavuze ko album ye izajya igura 1.000USD [1 000 000 Frw], nyamara uyu munyamakuru ntazwi cyane mu buhanzi ku buryo hari indirimbo ze zaba zizwi.
UKWEZI.RW