Umuryango wakoresheje ibirori nyuma y' uko ubonye umuhungu wabo , wari umaze iminsi ashyinguwe , soma inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Bernard Wajja Nsamba yatunguye umuryango we utuye mu Karere ka Luweero wo mu gihugu cya Uganda nyuma y' uko yari amaze iminsi ine bamushyinguye bongera ku mubona imbona nkubona .

Mu minsi ishize nibwo umuryango wakiriye amakuru avuga ko Nsamba yaba yapfiriye mu mirwano yabereye ku muhanda wo mu Karere ka Nakeseka nk' uko Observer dukesha iyi nkuru yabitangaje .

Amakuru avuga ko abagize uyu muryango ngo bahise bakusanya amashilingi miliyoni 3 kugira ngo babone uko bazana umurambo wa nyakwigendera, bawukuye mu gace ka Kyamatyansi.Barawuzanye, bawushyingura iwabo mu gace ka Nalongo.

Nyina wa Nsamba, Gertrude Kazirya yasobanuye ko ubwo babonaga uyu murambo batigeze batekereza ko atari uw'umuhungu wabo kubera ko wari wangiritse cyane, cyane mu isura.Nyirasenge ngo ni we wemeje ko ari uwe.

Gusa ngo nyirarume wa Nsamba witwa Godfrey Kawalya yahamagawe ku murongo wa telefone, amenyeshwa ko umuhungu ari muzima, gusa ngo babanje kutabyizera, batekereza ko abamuhamagaye ari abatubuzi.

Ubwo uyu muryango wari wanze kwemera ibyo wabwiriwe ku murongo wa telefone, gusa Nsamba yahawe telefone, arabavugiye, ngo ahita babyizera kuko ijwi rye bari barizi.

Bahise bamusaba gutaha bakamubonesha amaso, babanza kumushakira amafaranga y'itike, gusa umumotari na we ngo yabanje kwanga kumutwara kuko yari yamaze kumenya iyi nkuru, atinya ko ari umuzimu.

Umuhungu yagejejwe mu rugo mu masaa kumi n'imwe y'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, asanga abo mu muryango we baramutegereje, bamwakirana ibyishimo byinshi, bakora igisa n'ibirori.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/13/umuryango-wakoresheje-ibirori-nyuma-y-uko-ubonye-umuhungu-wabo-wari-umaze-iminsi-ashyinguwe-soma-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)