Kamonyi : Umugabo wari wasinze yagiye kuryama ari muzima bigeze mu gicuku yiyahuza umuti wica #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2021 ubwo uyu mugabo wari usanzwe uba kwa Nyirasasenge yari agiye kuryama ndetse n'abandi bo muri uwo muryango.

Amakuru avuga ko yagiye kuryama kimwe n'abo mu muryango wo kwa Nyirasenge, agahita yiyahuza uwo muti.

Abo muri uwo muryango bumvise ataka, bagiye kureba basanga uwo muti uri iruhande rwe nyuma aza kwitaba Imana.

Umurambo wa Nyakwigendera wabanje kugezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibyo bikimara kuba, inzego zitandukanye zirimo n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahageze, ruhita rutangira iperereza.

Umunyambanaga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigese, Mafurebo Marie Rose, avuga ko uriya mugabo wararaga mu nzu ya wenyine yagiye kuryama nk'abandi 'bigeze nijoro bumva umuntu arimo ataka, bagiye kureba basanga yanyoye imiti yica.'

Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa urwango rundi yari afitanye n'umugore we gusa bigakekwa ko yaba yabikoreshejwe n'ubusinzi.

Mafurebo yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakwiyambura ndetse ko n'umuturage wagira ikibazo aba akwiye kukigaragaza.

Yagize ati 'Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kwiyahura kuko si igiubizo.Ibibazo byose wagira, wagerageza kubigaragaza kuko kwiyahura si cyo gisubizo'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umugabo-wari-wasinze-yagiye-kuryama-ari-muzima-bigeze-mu-gicuku-yiyahuza-umuti-wica

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)