Umunya-Burkina Faso n’Igikomangomakazi cya Jordanie bashyizwe mu Nama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Ingufu za Atomike mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Lassina Zerbo wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iki kigo, asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization).

Ni inshingano yahawe kuva muri Kanama 2013. Uyu muryango ufite icyicaro i Vienne muri Autriche, afite inkomoko muri Burkina Faso.

Yungirijwe na Lt. Col Dr Pacifique Mugenzi, mu gihe abandi barimo Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan, Dr Athanase Nduwumuremyi, Alice Uwase, Juvenal Seruzindi na Speciose Kabibi.

RAEB ni ikigo kizaba gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi no gushyira mu bikorwa umushinga w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver nyuma gato y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’iteka rya Perezida rishyiraho iki kigo mu Ukwakira 2020.

Amb. Claver Gatete, yavuze ko RAEB izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibiyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu nzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutunganya amashanyarazi, ubuhanga mu by’imiti, inganda, ibidukikije na mine.

Minisitiri Gatete yavuze ko ikigo RAEB kizahuza ibikorwa by’ubushakashatsi bwose n’iterambere ry’ingufu za nucléaire mu Rwanda, kandi kigakurikirana ndeste kigahuza ibikorwa by’umutekano hagamijwe umusaruro no guteza imbere icyerekezo 2050.

Mu rwego rw’ubuhinzi, ingufu za nucléaire zizakoreshwa mu kongera umusaruro w’ibiribwa harwanywa udukoko twonona ibihingwa, uw’ubworozi binyuze mu gutera intanga no kurwanya indwara zibasira amatungo n’ibindi.

Naho mu rwego rw’ubuzima ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucleaire rishobora gukoreshwa mu bikorwa byo gusuzuma indwara no kuvura izirimo kanseri.

U Rwanda ruri mu Muryango Mpuzamahanga ’International Atomic Energy Agency (IAEA), ukorana n’ibihugu mu guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire mu buryo bwuje umutekano n’amahoro.Biteganyijwe ko RAEB izashyiraho ibikorwaremezo ishingiye ku biteganywa ku rwego mpuzamahanga.

Dr Lassina Zerbo wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya RAEB
Igikomangomakazi cya Jordania, Sumaya bint El Hassan ari mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya RAEB
Lt. Col Dr Pacifique Mugenzi ni we wungirije Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya RAEB



source : https://ift.tt/3oY78jC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)