Amajyepfo: Uturere twasabwe kwihutisha kurangiza imanza za Gacaca zirenga 2800 zisigaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’Abanyamakuru aho yagarageje ko uturere twa Gisagara, Nyaruguru na Ruhango twamaze kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca.

Yagize ati “Uyu mwaka dusoje twishimira ko uturere dutatu twa Gisagara, Nyaruguru na Ruhango basoje burundu imanza za Gacaca ndetse n’izagaragaraga nk’izidashoboka zararangiye.”

Yakomeje avuga ko batangiye umwaka wa 2020/21 mu ntara hose bafite imanza zisaga ibihumbi 14, bawusoza basigarenye izigera ku 2.891.

Ati “Utundi turere natwo turakataje kuko dusigaranye imanza 2.891 gusa, mu gihe twari twatangiye umwaka dufite imanza zirenga ibihumbi 14.”

Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara harangijwe imanza za Gacaca 31.113; mu Karere ka Nyaruguru harangizwa 21.765 naho muri Ruhango harangizwa 1.875.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kugira ngo bazirangize byabasabye kwegera abafitanye ibibazo no gukora ubukangurambaga.

Ati “Uko zisigara ari nke ni ko zigora no kuzirangiza, byasabye ubukangurambaga, kumenya abasigaye batarishyura, kumenya abafite ubushobozi n’abatabufite, abatabufite bagahuzwa n’abo bagomba kwishyura kugira ngo harebwe icyakorwa. Hari abumvikanye bakabaha imibyizi, hari abagiye bahabwa imbabazi kubera ko nta bushobozi bafite.”

Mu Karere ka Nyanza bari bafite imanza za Gacaca zisaga ibihumbi 12 ariko kuri ubu hasigaye izisaga 600, kandi ubuyobozi bwiyemeje ko zose zizarangizwa bitarenze uyu mwaka.

Mu Karere ka Kamonyi ho hari imanza za Gacaca 52.373 ariko inyinshi muri zo zararangijwe kuko hasigaye esheshatu gusa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye uturere twamaze kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, asaba utundi kwihutisha izisigaye

[email protected]




source : https://ift.tt/3FMj65F
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)