Umujyi wa Kigali ugiye gushakira igishoro abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yizeza abaturage batujwe i Karama ko inzu ari izabo

Hari imidugudu y'icyitegererezo yagiye ituzwamo abaturage batishoboye hamwe n'abimuwe ahantu habateza ibyago, bakaba baranahawe imishinga y'inkoko n'iy'ubuhinzi bw'imboga, ariko imwe muri yo yaradindiye indi irahagarara burundu.

Ubifashijwemo n'Umuryango wazobereye mu byo guhugura witwa FESY, Umujyi wa Kigali washakiye abo baturage amahugurwa atuma bahindura imyumvire mu bijyanye n'imicungire y'imishinga.

Kugeza ubu abatuye mu midugudu ya Gikomero, Rusheshe (Masaka), Karama Kigali), Rugendabari (Mageragere), Kanyetabi (Rusheshe), Gasagara (Rusororo), Mukuyu (Ndera) na Rwesero (Kigali), bagera kuri 848 ubu bamenye uko bakwitwara mu gihe baba babonye igishoro cyabateza imbere.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko abafite amahirwe ari abazagaragaza impinduka mu mibereho y'ingo zabo, nko gukora ubwizigame, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kurwanya igwingira no gushyira abana bose mu ishuri.

Yagize ati “Bahitemo imishinga ibyara inyungu, hari abifuza imishinga y'ubudozi, hari abifuza ubworozi bw'inkoko n'indi, noneho barangiza tugafatanya kubashakira igishoro. Hari n'ubufasha bajya babona muri VUP, turafatanya n'ababahuguye tubaherekeze, dukomezanye bamaze gushinga ayo makoperative”.

Abaturage batujwe mu midugudu y
Abaturage batujwe mu midugudu y'icyitegererezo bahawe ibyemezo by'uko bize imicungire y'imishinga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umushinga FESY, Rwabwera James Kellon, avuga ko mu guhugura abantu, bibanze ku kubaka umuturage utazahora ahanze amaso Leta ngo imufashe.

Umwe mu bahuguwe b'i Karama witwa Mbyariyehe Abeli (akaba ari na we ubakuriye), avuga ko bifitemo ubushobozi buke buke bazajya babyaza umusaruro, ariko agasaba ibyangombwa by'inzu batujwemo mu rwego rwo kugira icyizere gisesuye ko ari izabo.

Mbyariyehe yagize ati “Mudufashije nk'ubuyobozi buri muturage akabona icyangombwa cy'inzu birushaho kuduha icyizere, aho tugenda duhura n'ibibazo bitandukanye harimo n'abatubwira ko aha dutuye bazahatwimura”.

Rubingisa yamaze impungenge abo baturage b'i Karama n'abandi batujwe mu midugudu y'icyitegererezo, abizeza ko inzu batujwemo ari izabo ndetse ko azabafasha kubona ibyangombwa byazo.

Mu mishinga yihutirwa i Karama bagomba guhita batangira guteza imbere nyuma y'amahugurwa, harimo uw'ubworozi bw'inkoko ngo zagabanutse cyane kuva ku 7,500 batangiranye, kugera kuri 3,800 bafite ubu, ndetse n'ubuhinzi bw'imboga zitwikiriwe bwo bukaba bwarahagaze.

Umujyana w'iyo Koperative y'abatujwe mu mudugudu w'i Karama, Ntagwabira Jean, avuga ko iyo mishinga ubwayo nibongera kuyibyutsa, ishobora kwaguka ikaba minini ku buryo bajya bagemura imboga n'amagi mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali.




source : https://ift.tt/3AIrkZa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)