Uruhare rw'Abarinzi b'Igihango mu kubaka Ubunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko
Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko

Mu gutegura iyi nyandiko ku “Uruhare rw'Abarinzi b'Igihango mu kubaka Ubunyarwanda” twaganiriye n'abantu batandukanye barimo Nyakubahwa Musenyeri Rucyahana Yohani, Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ishyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y'ibihe by'amage u Rwanda rwaciyemo; Nyakubahwa Bamporiki Eduwaridi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Urubyiruko kandi akaba yarayoboye Itorero ry'Igihugu rigira uruhare runini mu kwigisha Ubunyarwanda, Profeseri Petero Rwangabwoba Rwanyindo, umusaza w'imfura y'u Rwanda kandi uzi amateka menshi yarwo. Twaganiriye kandi na bamwe mu Barinzi b'Igihango tubabaza igihango barinze icyo aricyo n'uruhare ibikorwa byabo byagize kandi bikomeza kugira mu kubaka ubunyarwanda.

Abo twaganiriye twababajije icyo kuri bo Ubunyarwanda bisobanuye, bose bagiye bahuriza kukuvuga ko Ubunyarwanda ari ikirango cyangwa ikivugo rusange cy'Abanyarwanda twarazwe n'abakurambere, kiranga abanyarwanda aho bari hose, kikagaragarira mu muco w'abanyarwanda ugizwe n'indangagariro na kirazira biyobora imitekerereze, imyumvire, imyitwarire, imibanire, imivugire, inshingano biranga Abanyarwanda. Muri izo ndangagaciro harimo gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda no kurushakira ineza ndetse no kuba witeguye kurinda, kurwanirira no guteza imbere u Rwanda n'abarutuye bose, byaba ngombwa ukaba warwitangira.

Ubunyarwanda kandi ni igitekerezo ngega igihugu cyacu cyubakiyeho, ni ingabo ikingira u Rwanda n'Abanyarwanda, ni amasezerano y'ubudakemuka n'ubudahemukirana, ni ikintu kiba muri twe kituranga nk'Abanyarwanda (the Rwandan spirit)), ku buryo ukoze ibitandukanye nacyo, bavuga bati “si uw'i Rwanda yo gatsindwa!”. Iyo uri Umuryarwanda, uba ufitanye igihango n'abandi Banyarwanda bose kitwa “Ubunyarwanda” gikwiriye kugenda kigukuriramo kigushoramo imizi, gikubiyemo ibyo byose tumaze kuvuga byerekana Ubunyarwanda icyo ari cyo.

Mu mibanire n'abandi Banyarwanda ndetse n'abantu muri rusange, Umunyarwanda ufite Ubunyarwanda muri we arangwa no kuba imfura n'inyagamugayo izira guhemuka no kugamburuzwa n'ibihe, kandi akarangwa n'ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.

Mu Mwiherero wa Unity Club wo muri 2020 Madamu wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yatanze igisobonura cyiza cy'Ubunyarwanda gikubiyemo ibyo bose abandi bavuze agira ati: “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yajegeje kandi ishegesha umusingi u Rwanda rwubatseho ariwo “Ubunyarwanda”, cyakora nanone ntabwo yashoboye kuwusenya ngo ruhere nk'uko turi bubigarukeho, kuko hari bamwe mu Banyarwanda banze gutatira icyo gihango cy'Ubunyarwanda bafitanye n'u Rwanda n'Abanyarwanda, biyemeza kukirinda ndetse bamwe baranagipfira, banga kuba ba mpemuke ndamuke. Ijabo ry'abo Banyarwanda banze gutatira igihango cy'Ubunyarwanda mu gihe cy'amahina n'amage nk'ayo u Rwanda rwaciyemo muw'1994 niryo ryagaruriye u Rwanda n'Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, bagiheraho bongera kubaka igihugu gifite ijambo n'icyubahiro mu ruhando mahanga kandi gihesha ishema abagikomokaho bose aho bari hose.

Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu gihe cy'iminsi 100 yonyine u Rwanda rwapfushije abana barwo barenze miliyoni. Birumvikana ko gupfusha abantu bangana batyo mu gihe cy'amezi 3 gusa, byashegeshe u Rwanda, birusigira agahinda, intimba, n'umubabaro. Iyo u Rwanda ruza gupfusha abantu bangana gutyo bishwe n'umushyitsi w'Isi (earthquarke), cyangwa iruka ry'ibirunga (volcani eruption), cyangwa imyuzure (floods) nabwo byari gusigira Abanyarwanda umubabaro n'agahinda byinshi no kurakarira Imana yemeye ko ibyo yaremye byivumbagatanya bikatwicira abantu bikanadusenyera.

Cyakora byo byari kwihanganirwa, agahinda n'umubabaro bikaba byashira vuba, abanyarwanda bakiyegeranya bakongera kwiyubaka, bakubaka n'Igihugu cyabo vuba. Ndetse n'iyo u Rwanda ruza kuba rwaratewe n'ikindi gihugu, kikaza gifite ubugome bw'indengakamere, kikatwicira abantu bagera kuri miliyoni nabyo byari kutubabaza cyane, ariko ahari byo twari gushobora kubyumva no kubyihanganira tuvuga tuti abantu baduteye si “abantu b'i Rwanda bo gatsindwa”, ni inyamaswa z'inkazi zitagira ubumuntu na bucye muri zo. Nabwo byari kutworohera kwisuganya no kongera kwiyubaka.

Icyashegeshe kigashengura imitima y'abanyarwanda ndetse n'iy'abandi bantu bagira ubumuntu muri bo, nuko abo bantu barenze miliyoni bishwe urupfu rw'agashinyaguro bikozwe n'abari abaturanyi, abanvandimwe, abo bakoranaga, abo biganaga, ababavuraga kwa muganga ndetse n'ababayoboraga mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu, harimo no mu matorero n'amadini. Abakoze ubwo bwicanyi bari bataye ubunyarwanda n'ubumuntu kuburyo kuribo nta Mututsi wagombaga kugirirwa imbabazi yaba igitambambuga, umwana, umusore, inkumi, umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, yewe ndetse n'ukiri mu nda ya nyina. Yewe n'umuhutu utarashakaga kwifatanya n'abo bicanyi cyangwa washakaga guhisha abatutsi baramwicaga.

Muri uwo murava wo kurimbura abatutsi, n'Umuhutu wananirwaga kwerekana ko ari umuhutu, baramwicaga kugirango batibeshya hakagira umututsi urokoka. Ndetse n'Umunyarwanda wavukaga k'Umuhutu n'Umututsi baramwicaga bavuga ngo ntabwo ari umuhutu nyawe, keretse iyo yabaga yafashe uruhande rw'abicanyi, agafatanya nabo guhiga abatutsi. Ibi tubivugiye kugirango twibutse ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, warebaga ubukana bw'ibyabaye mu Rwanda yageze aho yibaza niba koko Abanyarwanda ari abantu, bagira ubumuntu muri bo.

Hari benshi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bageze aho babona ko bitazashoboka ko Abatutsi n'Abahutu bashobora kongera kubana mu gihugu kimwe, gisangiye icyerekezo kimwe, bagasubira gusangira gupfa no gukira. Ndetse bamwe nka Nyakwigendera Koloneri Kadhafi wategekaga Libya na George Moose wari Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri w'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bavugiye ku mugaragaro ko babona u Rwanda rukwiriye gucibwamo kabiri hakabaho “Hutuland” izatuzwamo Abahutu na “Tutsiland” izatuzwamo Abatutsi.

Cyakora iki gitekerezo cyo guca u Rwanda mo Hutuland na Tutsiland, FPR-Inkotanyi yacyamaganiye kure kuko yo yemeraga ko icyo abana b'u Rwanda bapfana kandi basangiye aricyo “Ubunyarwanda n'u Rwanda” gikomeye cyane kandi kirusha imbaraga ibibatandukanya byose, ko n'ubwo abateguye n'abakoze Jenocide yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n'Ubunyarwanda ndetse bakifuza gusenya Ubunyarwanda, bishoboka kongera kubwubaka, bukongera bukatubera umusingi cyangwa ibuye rikomeza imfuruka y'inzu yacu “Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwagira abayobozi barukunda kandi bakunda Abanyarwanda bose ntavangura.

Muri iryo joro ry'umwijima w'icuraburindi abateguye Jenocide yakorewe abatutsi baroshyemo u Rwanda, habonetsemo inyenyeri nkeya zuzuyemo uwo mucyo Madamu wa Perezida, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yavugaga ariwo “Ubunyarwanda”, zagize abo ziboneshereza muri iryo joro ndetse na n'ubu zikituboneshereza, kuko nizo zashubije Abanyarwanda Ubumuntu, Agaciro n'Icyizere cy'ejo hazaza. Izo nyenyeri zabonesheje muri uwo mwijima w'icuraburindi ni Ingabo z'Umuryango FPR-Inkotanyi zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikagira abo zirokora.

Izo nyenyeri kandi ni Abarinzi b'Igihango, banze gutatira Igihango Abanyarwanda bafitanye aricyo Ubunyarwanda, banga guhemukira Umunyarwanda uwo ariwe wese, baba bamuzi cyangwa batamuzi, banga kwifatanya n'abamuhiga ngo bamwice ahubwo bitangira kumutabara no kumukiza n'ubwo kubikora kwari uguhara amagara yabo. Ni koko kandi benshi mu Ngabo z'Inkotanyi no mu Barinzi b'Igihango, bapfuye bariho batara abanyarwanda. Bari bafite guhitamo gutatira igihango, ntibagerageze gutabara Abatutsi bahigagwa bukware, maze bakibera ba “mpemuke ndamuke”, cyakora bo bahisemo kutagamburuzwa n'ibihe. Abo Barinzi b'Igihango n'izo Ngabo z'Inkotanyi bakoze ibyo Umwami Yuhi V Musinga yigeze kuvuga agira ati: “Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y'abatindi batagira umutima, uzemere urwitangireho igitambo na mbere wari kuzagenda utabihisemo. Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo niwo muzuko wawe nk'Umunyarwanda”.

Impamvu mvuga ngo izo nyenyeri zatse muri iryo joro ry'umwijima w'icuraburindi, arizo Ngabo z'Inkotanyi n'Abarinzi b'Igihango, zadushubije Ubumuntu, Agaciro n'Icyizere cyo kubaho by'ejo hazaza Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwambuye twese nk'abanyarwanda n'izi:

Abanyarwanda tujye dutekereza uko tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa n'abanyamahanga boherejwe n'Umuryango w'Abibumbye (UNO) cyangwa Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe (OAU/AU) cyangwa se ikindi gihugu cyose cyari kuba cyarafashe icyemezo cyo kuza gutabara Abanyarwanda. Ubu twari kuba tubaho dufite ikimwaro n'isoni birenze ubwenge, kuko kugeza na n'ubu twari kuba tukibaza niba koko Abanyarwanda turi abantu buntu.

N'ubwo abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n'Ubunyarwanda ndetse bakagerageza no gusiga icyo cyasha Abanyarwanda benshi bashoboka, kuba na none harabonetse Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kurwanya no gutsinda ayo mahano, byasubije Abanyarwanda ubumuntu. Byerekanye ko Abanyarwanda turi abantu nk'abandi bose kw'isi (nations), ko tubamo abeza n'ababi, dushobora gukora ibikorwa bibi n'ibyiza nk'andi moko yose, ko Jenoside atari urugingo karemano (genetic trait) rw'Abanyarwanda, ko yatewe n'ubuyobozi bubi kandi hari Abanyarwanda banze icyo kibi, bakakirwanya kandi baragitsinda, ubu bakaba baharanira kubaka u Rwanda rurangwa n'ubumwe, ubwiyunge, amahoro, umutekano n'iterambere ry'abarutuye bose ntavangura.

Ni mugerageze kandi gutekereza uko Abanyarwanda tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa na FPR-Inkotanyi nk'uko yabikoze cyangwa se n'ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga, maze tugasanga nta Munyarwanda n'umwe wigeze ugerageza gutabara no guhisha undi Munyarwanda mugenzi we, yaba umuturanyi we, umunyeshuri we, uwo basengana, uwo bakorana cyangwa se atanamuzi akamutabarira gusa ko ari Umunyarwanda cyangwa umuntu nkawe. Byari kuba ari amahano y'agahomamunwa kuko ntaho twari kuzavana imbaraga zo kongera kubana no kwizerana nk'Abanyarwanda.

Kuba rero harabayeho Abanyarwanda bitangiye gutabara no guhisha Abanyarwanda bahigwaga, bagasangira ibyabo byose kandi byarashoboraga kubaviramo gupfa nk'uko byagenze kuri bamwe, byahaye Abanyarwanda icyizere cy'uko “nt'abapfira gushira” kandi ko “ntarwamaze abatabazi”. Mu Rwanda habonetsemo abantu banze gutatira Igihango cy'Ubunyarwanda, banga kugamburuzwa n'ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo, aho ubutegetsi bwariho bwategekaga Abahutu kwica Abatutsi, utabikora nawe ukaba wabizira, biyemeza gupfa bakora icyiza aho gukizwa no kubeshwaho no gukora ikibi no guhemuka. Abo Banyarwanda bahawe izina ryiza ry'Abarinzi b'Igihango kuko barinze Igihango duhuriyeho aricyo “Ubunyarwanda”. Badusubije agaciro ko kuba abo turibo, Abanyarwanda, bafite indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga mu bihe byose byaba iby'amahoro cyangwa iby'amage. Mu by'ukuri n'Ingabo z'Inkotanyi zitangiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubwo zihagarariwe n'Umusirikare Utazwi (Unknown soldier) mu Ntwari z'u Rwanda, nazo ni Abarinzi b'Igihango, uwo Musirikare Utazwi akwiriye no kubahagarira mu Barinzi b'Igihango. Bose berekanye icyo kuba Umunyarwanda ari cyo, mu gihe bitari byoroshye kuba Umunyarwanda, ndese byasabaga kubyitangira.

Abarinzi b'Igihango ni urugero rufatika rw'Umunyarwanda nyawe urangwa n'Ubunyarwanda bugaragarira mu ndangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, harimo gukunda no kurwanira ineza y'u Rwanda n'Abanyarwanda, kudahemukira u Rwanda n'Abanywaranda uko byaba bimeze kose ukaba wahitamo kwitanga ugapfa aho guhemukira u Rwanda n'Abanyarwanda, kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa Umunyarwanda uwo ariwe wese, kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo by'umwihariko amacaburi, kutubaha ubuzima no gutesha agaciro undi muntu, kuba inyangamugayo ukarangwa n'ubupfura bugaragarira mu gukunda no guharanira ukuri, kwicisha bugufi no korohera bagenzi bawe uretse abagizi ba nabi. Abarinzi b'Igihango bigisha mu buryo bufatika icyo kuba Umunyanrwanda aricyo kandi berekana ko bishoboka kuba Umunyarwanda urangwa n'Ubunyarwanda nk'uko abakurambere babyifuje.

Igishimishije kandi gitera ibyiringiro bizima byo kuzagira u Rwanda rwiza rurangwa n'Abanyarwanda nyakuri, batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda, ni uko mu Barinzi b'Igihango harimo Abanyawaranda b'ingeri zose, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n'abakecuru, abize n'abatize, abakene n'abakire byerekana koko ko “Ubunyarwanda” ari ikirango cyangwa ikivugo rusange gikwiriye kuranga buri Munyarwanda wese. Urugero rwiza twatanga rwerekana ko n'umwana ukiri muto yaba Umunyarwanda wuzuye Ubunyarwanda ni urw'Uwamahoro Grace wari umwana w'imyaka 11 muri 1994, wafashe uruhinja arukuye kuri nyina bari bamaze kwica kandi atabazi, araruhungana arujyana muri Zaire, arwitaho asangira narwo utwo nawe yabaga abonye kugeza aho arutahukaniye. Uwo mwana yaramureze arakura, amushyira mw'ishuri ariga arangiza amashuri yisumbuye.

Abarinzi b'Igihango babereye u Rwanda n'Abanyarwanda urugero rwiza rw'Umunyarwanda u Rwanda rwifuza uwo ariwe, babaye igisobanuro gifatika cy'Ubunyarwanda, kigaragarira buri wese kitari amagambo gusa umuntu ashobora kwibaza ko ari ikifuzo cyangwa inzozi umuntu adashobora kugeraho. Ibyo Abarinzi b'Igihango bakoze mu bihe by'amage nk'ibyo twaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu buzima bukakaye kuri benshi u Rwanda rwisanzemo nyuma ya Jenoside byigishije kandi bikomeza kwigisha icyo “Ubunyarwanda” aricyo ndetse bikanubaka “Ubunyarwanda”; byigisha abana, urubyiruko ndetse n'abanyarwanda b'ingeri zose muri rusange icyo Ubunyarwanda cyangwa “Ndi Umunyarwanda” aricyo mu buryo bufatika.

Rumwe mu ngero zifatika z'uburyo Abarinzi b'Igihango bigishije ndetse bakubaka Ubunyarwanda ni Abanyeshuri b'i Nyange babigiyeho, bituma bemera gupfa aho kwihakana Ubunyarwanda, bemera gupfa nk'Abanyarwanda aho gukira nk'Abahutu bitandukanije na bagenzi babo b'Abatutsi, ubwo baterwagwa n'abacengezi muri 1997. Urundi rugero rwiza rw'uburyo Abarinzi b'Igihango bigisha kandi bakubaka Ubunyarwanda n'urw'Abarinzi b'Igihango nka Mukankaka Rosa wagizwe umupfakazi agapfusha n'abantu bo mu muryango we benshi cyane ariko akitangira kurera no gufasha abana b'abanyarwanda batagira kivurira abo aribo bose ntakubatandukanya, harimo ndetse n'abana b'abantu bafungiwe kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abera abanyarwanda urugero rwiza n'ikitegererezo cyo kubabarira no kunga ubumwe byubaka Ubunyarwanda.

Abarinzi b'Igihango bagira uruhare runini hirya no hino mu gihugu muri gahunda zitandukanye z'Igihugu zigamije kubaka Ubunyarwanda nk'iy'Ubumwe n'Ubwiyunge, iya Ndi Umunyarwanda, iy'Itorero ry'Igihugu aho batangamo ubuhamya bwabo bagamije kwimakaza indagagaciro z'urukundo, ubwitange, ubutwari no kwanga guhemuka; kwanga no gukumira ivangura iry'ariryo ryose, kwironda n'amacakubiri; kugira umutima wo gufasha n'impuhwe no kudatatira isano dusangiye cyangwa igihango cy'Ubunyarwanda byose bifatanyiriza hamwe kubaka Ubunyarwanda. Hatari hatera iki cyorezo cya COVID-19, Abarinzi b'igihango bakundaga kujya kuganiriza urubyiruko mu mashuri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagatanga n'ubuhamya bwabo bwerekana icyo Ubunyarwanda aricyo, ko kandi kubwubaka no kuburinda bishobora no gusaba kubwitangira.

Abarinzi b'Igihango twaganiriye bavuga ko icyabateye gukora ibikorwa by'ubumuntu n'ubutwari aruko ababyeyi babo babareze babakangurira gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda bose batavanguye, kudahemuka no kugira umutima w'impuhwe, kugira ubutwari no kutagamburuzwa n'ibikomeye bazahura nabyo mu buzima ngo babe bahemuka, ariko cyane cyane benshi bavuze ko babitewe no kwemera no kubaha Imana, bumva ko hejuru yo gusangira Ubunyarwanda n'abo batabaye cyangwa se bagerageje kugirira umumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo, bumvaga ari n'abavandimwe kuko bose ari abana b'Imana. Hafi ya bose bavuga ko bumva ari Imana yabibashoboje kandi ariyo ikomeza kubashoboza no mubyo bakora bigamije kubaka Ubunyarwanda.

Ntabwo byoroshye gushyira imibare aho tugeze mu rugendo rwo kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y'aho abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babusigiye aharindimuka, ariko iyo urebye aho igipimo by'ubumwe n'ubwiyunge kigeze, ukareba uko Abanyarwanda babanye kandi bafatanyiriza hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, uko Abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda ndetse n'agaciro biha kandi n'ako amahanga abaha, ukareba ubushake n'ubutwari Abanyarwanda bafite byo kurwanira igihugu cyabo no kukitangira, birerekana ko tumaze gutera intambwe ishimishije mu kongera kubaka Ubunyarwanda, abakurambere bahanze u Rwanda baturaze.

Nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ku wa 04 Nyakanga 2014 ubwo twizihizaga ku nshuro ya 20 Kwibohora kw'Abanyarwanda, kubaka Ubunyarwanda twabishobojwe n'uko Abanyarwanda twahisemo ibintu bitatu bikomeye: i) Kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda ubwo ibyari bimaze kuba ndetse n'amajwi menshi hirya no hino kw'isi yatubwiraga ko bidashoboka; ii) Kugira imiyoborere myiza iha agaciro buri Umunyarwanda wese ariko kandi akabazwa ibyo ashinzwe; no iii) Kwigirira icyizere gikomeye n'indoto ndende z'aho u Rwanda n'Abanyarwanda bakwiye kugera mu kwiteza imbere.

Ntawashidikanya ku rukundo, ubwitange n'ibikorwa byiza by'Abarinzi b'Igihango n'Ingabo z'Inkotanyi byabaye urugero rwiza n'urufatiro rukomeye mu kubaka Ubunyarwanda no kudushoboza gushyira mu bikorwa ayo mahitamo atatu akomeye yayoboye u Rwanda muri iyi myaka 27 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.




source : https://ift.tt/2YJvfHw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)