Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b'uturere batita ku makipe yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gicumbi FC yagarutse mu kiciro cya mbere
Gicumbi FC yagarutse mu kiciro cya mbere

Yabivuze ubwo yashimiraga abakinnyi n'abayobozi b'ikipe ya Gicumbi, nyuma y'uko yatsindiye itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere yari imaze umwaka itakaje.

Ni mu mukino wo kwishyura wa ½ wayihuje na Heroes, iyitsinda ibitego 2-1, aho mu mukino ubanza na none Gicumbi yari yatsinze igitego 1-0.

Mu byishimo byinshi, nyuma y'uko umukino urangira, Minisitiri Gatabazi wakunze kuba hafi iyo kipe dore ko ari n'ikipe yo ku ivuko rye, yanditse ubutumwa kuri twitter ashimira abakinnyi n'ubuyobozi bw'iyo kipe ariko anahwitura bamwe mu bayobozi b'uturere bagiye batererana amakipe y'uturere bayoboye.

Ubwo butumwa buragira buti “Turashimira abakinnyi n'abayobozi ba Gicumbi FC mwongeye kwisubiza Agaciro mukaba musubiye mu Kiciro cya mbere. Turasaba abayobozi b'Uturere dufite amakipe kuyashyigikira nyabyo, bityo tugateza imbere impano z'abana bacu tukanaha abaturage ibyishimo nyabyo”.

Akenshi amakipe y'uturere yakomeje kurangwa n'intege nke, aho yagiye ashinjwa ruswa mu buyobozi bwayo no mu bakinnyi, yo kugurisha imikino ku makipe makuru, abayobozi b'uturere bagatungwa agatoki kuba ba nyirabayazana kubera kudafasha ayo makipe.

No mu butumwa bwa Minisitiri Gatabazi, umwe mu batanze ibitekerezo yagaragaje izo mpungenge z'uko Gicumbi yaba ije mu makipe azagurisha amanota biterwa no kubura amikoro.

Yagize ati “Ntacyo baje gukora, baje muri business yo kugurisha amanota”.

Mu kumusubiza Minisitiri Gatabazi yamweretse ko iyo kipe izanye impinduka, amwandikira agira ati “Ntibizongera”.

Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b
Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi b'uturere batita ku makipe yabo

Gicumbi FC izamukanye mu cyiciro cya mbere na Etoile de l'Est, yari imaze imyaka 24 irwanira kuva mu cyiciro cya kabiri ariko ntibikunde, uyu munsi akaba ari n'ibyishimo ku batuye akarere ka Ngoma, aho ikipe yabo yamaze gukatisha itike yo gukina Shampiyona y'icyiciro cya mbere bari banyotewe.




source : https://ift.tt/3FGfPFc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)