Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021.

Bugira buti “Mwaramutse, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.’’

Mwaramutse,

Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye- Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

Yakomeje itanga inama ku bagenzi ko bakoresha indi mihanda idashobora kubateza ikibazo.

Iti “Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi. Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.’’

Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

Umwe mu bakorera sosiyete ifite imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Huye- Nyamagabe yabwiye IGIHE ko bakomeje gutanga iyo serivisi ariko imodoka iri kugera aho umuhanda wangirikiye, abagenzi bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya.

Ati “Abagenzi turi kubatwara twabageza aho umuhanda wangiritse bakava mu modoka bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya noneho bari bari muri ya yindi nabo bakaza tukabatwara. Ni ukugurana abagenzi, naho ubundi ntabwo twahagaritse akazi.”

Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020. Uwo muhanda uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Imvura ikomeje kugwa muri iki gihe yari yategujwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda; cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, imvura iringaniye iteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu iri hagati ya milimetero 80 na 140, ikaba iteganyijwe mu minsi itanu n’umunani.

Imvura nyinshi yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ituma utaba nyabagendwa
Umuhanda wa Huye-Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020
Abakoresha uyu muhanda bagiriwe inama yo gukoresha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi

[email protected]




source : https://ift.tt/3ldIgSy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)