Abarimu bo mu bigo byigenga bahagarikiwe amasezerano kubera Covid-19, bagiye gufashwa gutura umutwaro w’inguzanyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, hari abarimu bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga bari barasabye inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO. Mu gihe amashuri yamaze amezi umunani afunze, hari ibigo byigenga byahise bihagarika amasezerano y’abakozi.

Guhagarika amasezerano kuri bamwe bari barafashe inguzanyo byabaye umutwaro ukomeye kuko batabashaga kuyishyura nk’uko byakorwaga bari guhembwa. Ibi kandi byatumye habaho gukererwa kwishyura ndetse n’inyungu zayo zigenda ziyongera.

Mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, Mbonabucya Jean Bosco, wari uhagarariye Urugaga rw’Abarimu bakora mu bigo byigenga yagaragaje ko hari byinshi bishimira bakomeje gufashwamo na leta ariko asaba ko ikibazo cy’inguzanyo kikibabereye umutwaro cyakwigwaho bagafashwa.

Yagize Ati "Hari ikibazo abarimu bigisha mu bigo byigenga bafite, muri ibi bihe bya Covid-19 ibigo byinshi byasubitse amasezerano bituma inguzanyo bafashe zijya mu bukererwe. Icyo kibazo kibabereye umutwaro uremereye. Byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo babaha igihe kirekire, kandi abarimu bakora muri leta bo bakomeje guhembwa icyo kibazo ntacyo bagize. Habayeho inyungu ku nguzanyo yakererewe tukaba dusaba inzego zitandukanye by’umwihariko Umwalimu SACCO n’ibindi bigo bibafasha ko bakwiga kuri icyo kibazo kigashakirwa umuti abarimu bo mu bigo byigenga na bo bakagira umutuzo kuko nta wazanye COVID-19."

Mbonabucya yasabye ibigo byigenga na byo kujya bifatanya n’abarezi no kubaba hafi mu bihe bigoye nk’ibyo bya Covid-19 aho kwihutira gusesa amasezerano y’akazi kuko byatumye abarimu benshi bata akazi bigira muri Leta bitewe no kutitabwaho mu bihe by’amage.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo z’abarimu bigishaga mu bigo byigenga bagize ubukererwe mu kwishyura kubera ikibazo cya COVID-19 ko kigiye gushakirwa umuti.

Ati "Nubwo amasezerano yavuguruwe ariko biracyababereye umutwaro ndagira ngo nsabe uhagarariye Umwalimu SACCO ko twazakorana tukareba niba abo barimu bagabanyirizwa umutwaro kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo yabo bitabaremereye cyane. Kuba amasezerano yabo yari yahagaze nta ruhare babigizemo. Tuzakorana na Umwalimu SACCO n’Urugaga rwabo kugira ngo turebe icyo twabafasha."

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko iki kibazo hari byinshi byagikozweho cyane ko inguzanyo zabo zongeye gusubirwamo hagakorwa amasezerano mashya, bitewe n’ayo umuntu yari asigaje kwishyura ndetse n’inyungu yagombaga kwishyura bigateranywa bigahinduka inguzanyo nshya.

Yavuze ko bitewe n’amabwiriza ibigo by’imari bigenderaho hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo inyungu ku nguzanyo zarengeje igihe zigakorerwa amasezerano mashya zakurwaho, bakishyura gusa ayo bari basigaranye.

Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO butangaza ko inguzanyo zavuguruwe muri iki gihe cya COVID-19 zihwanye na 983. 356. 324 Frw zari zarahawe abanyamuryango 441.

Ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu Koperative Umwalimu SACCO yahembye abarimu bakoranye neza na yo muri serivisi z’imari zirimo n’inguzanyo hitawe cyane ku kureba inyungu zabagejejeho mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Abarimu batanu ba mbere bitwaye neza ku rwego rw’igihugu bahawe moto nk’igihembo gikuru mu gihe abandi bagiye bitwara neza ku rwego rw’uturere bazahabwa za mudasobwa. Hahembwe kandi abarimu bo muri za kaminuza bakorana na Umwalimu SACCO ndetse n’ibigo by’amashuri 10 bya mbere byanyujije amafaranga y’ishuri muri Koperative Umwalimu SACCO.

Abarimu b'indashyikirwa bahawe ibihembo birimo na moto



source : https://ift.tt/3uTdku7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)