Uko Shyaka Gilbert n'umugore we bahimbye ikinyoma cyo gushimutwa bagamije guharabika inzego z'umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shyaka Gilbert n
Shyaka Gilbert n'umugore we biravugwa ko bahimbye ikinyoma cy'uko umugabo we yashimuswe

Iperereza ryakozwe na KT press rigaragaza ko Shyaka ushyirwa mu majwi atigeze ashimutwa cyangwa ngo yicwe ahubwo yatorotse Igihugu, naho umugore we ukwirakwiza aya makuru azi neza aho umugabo we yagiye ndetse bashatse no gutorokana umugore arafatwa.

Uko byatangiye...

Byose byatangiye Shyaka agaragara ku muyoboro wa YouTube nyuma akaza gufungura umuyoboro we bwite yise “Ijwi ry'imfubyi” aho yakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse akagaragaza ibitekerezo bisa n'iby'abakurikiranyweho guharabika no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ya 22 Kanama 2021, Gilbert Shyaka n'umugore we Antoinette Dushimirimana bombi bavuye i Gicumbi berekeza ku mupaka wa Gatuna bafite umugambi wo kwambuka berekeza muri Uganda, ariko bahagarikwa n'abashinzwe umutekano.

Aba bombi basabwe kwerekana ibyangombwa byabo, Shyaka yerekana irangamuntu naho umugore we ntiyabikora avuga ko ntayo afite.

Mu gihe umugore wa Shyaka yarimo abazwa ibyangombwa, Shyaka yahise acika aburirwa irengero.

Amakuru agaragaza ko Shyaka yashoboye kwinjira muri Uganda abifashijwemo n'abakora akazi ko kwinjiza magendu, agera muri Uganda atyo, asiga umugore we wari ukiri mu maboko y'abashinzwe umutekano.

Mu ibazwa rya Dushimirimana, yaje kwemera icyaha ararekurwa, ariko hashize iminsi yagaragaye ku mbuga za YouTube no mu bitangazamakuru avuga ko umugabo we yabuze kandi bishoboka ko yashimuswe.

KT Press yamenye ko Dushimirimana amaze kurekurwa, yavuganye na bamwe mu bantu barwanya Leta y'u Rwanda harimo ababa mu Rwanda, mu Bwongereza no muri Australiya no mu bindi bihugu.

Amakuru agaragaza ko aba bantu bamwoherereje ubutumwa bumuhumuriza n'amafaranga yo kumutunga hamwe n'abana be babiri harimo ufite imyaka 3 n'undi ufite imyaka 6, bamusezeranya kuzamufasha gusanga umugabo we muri Uganda.

Kugira ngo agaragaze ukuri kwe, tariki ya 22 Nzeri 2021, Dushimirimana bivugwa ko yandikiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ibaruwa ivuga ko umugabo we yabuze kandi ko ashobora kuba yarashimuswe.

Mu butumwa bwe, yavuze ko umugabo we yabuze kubera ibaruwa yari yandikiye Perezida asaba ibisobanuro ku rupfu rwa se bivugwa ko yishwe tariki ya 21 Mata 1994 muri Komini ya Kibari (ubu ni mu Karere ka Gicumbi) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dushimirimana yanavuze ko yakorewe iyicarubozo igihe yari afunzwe, ibi bikaba bimwe mu byatumye abarwanya Leta bo mu Rwanda no hanze barushaho kumugirira impuhwe.

Amakuru KT Press yakuye ahantu hizewe agaragaza ko ibaruwa yavuzwe haruguru mu by'ukuri itanditswe na Dushimirimana ahubwo yanditswe n'uwitwa Zihabamwe Noël uba muri Australiya, wanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana, amusaba kumwoherereza isinya ye kugira ngo ayongereho hanyuma byitwe ko ari Dushimirimana wayanditse.

Mu rwego rwo kwemeza ibiri mu ibaruwa mnk'aho ari ukuri, bivugwa ko uyu Zihabamwe Noël yatoje Dushimirimana ibyo avuga mu biganiro agirana n'abanyamakuru, cyane cyane ku muyoboro wa YouTube witwa “Ijwi ry'Imfubyi” ukoreshwa n'uwitwa Eugenia Muhayimana, uyu akaba ari inshuti ya hafi y'umugabo wa Dushimirimana ari we Shyaka Gilbert (washinze uwo muyoboro).

KT Press yarebye ikiganiro Dushimirimana yagiranye na BBC Gahuza, ku itariki ya 23 Nzeri 2021, isanga Dushimirimana yaratangaje ko ari umuhinzi woroheje mu Karere ka Gicumbi kandi akeneye inkunga yo hanze kugira ngo atangaze ibaruwa ye.

Ubusabe bwe ntibwatwaye igihe kuko KT Press yamenye ko inkunga yatanzwe na Marius Komeza wakoresheje Twitter ye ashyira hanze ibaruwa yahimbwe na Zihabamwe Noël akoresha konti ya Twitter y'impimbano kugira ngo ashyireho ibaruwa avuga ko byakozwe n'Umunyarwanda uba hanze y'u Rwanda.

Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari
Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari

Kugira ngo aya makuru asakare mu Rwanda, Dushimirimana yagaragaye ku miyoboro myinshi ya YouTube ndetse amakuru yizewe yerekana ko imwe mu miyoboro yamwishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo yemere gukorana na bo ibiganiro.

Ibyo biganiro kandi byamufashije kubona inkunga y'amafaranga yatanzwe n'abantu batandukanye baba mu bihugu nka Guinea, Leta zunze Ubumwe za Amerika, no mu Bufaransa bamuteye umwete wo gukomeza gutanga ibyo biganiro.

Mu biganiro yatanze kuri YouTube, Dushimirimana yavuze ko yakorewe iyicarubozo ariko ntiyabasha kubigaragaza, ndetse Eugenia Muhayimana (bakoranye ikiganiro) yamusabye gushaka uburyo bwo kubona raporo z'ubuvuzi kugira ngo abigaragaze, gusa na byo ntiyashobora kubikora.

Tariki 24 Nzeri 2021 nyuma yo kunanirwa kubona ibimenyetso by'ihohoterwa yavugaga ko yakorewe, ariko agakomeza kubona inkunga ihamye yatanzwe n'abamufasha, Dushimirimana yahisemo kwimurira abana be mu rugo rw'umuvandimwe we mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Uku kwimuka kwari mu mibare ya Dushimirimana yo gushaka gusanga umugabo we muri Uganda. Umugabo wa Dushimirimana yari yashyizeho abagombaga kumufasha kwambuka bari bategereje amabwiriza ya Shyaka, wakoresheje telefone zigendanwa kugira ngo atange amabwiriza.

KT Press yamenye ko muri rimwe mu mabwiriza y'ingenzi, Shyaka yamubwiye kwambuka yerekeza i Kisoro muri Uganda agategereza mu nzu zicumbikira abantu (lodge) kugira ngo umuntu aze kumutwara mu modoka, amubwira ubwoko bwayo na nimero za pulake.

Iperereza rya KT press ryerekanye ko imodoka yagombaga kumutwara ari na yo yajyanye Shyaka i Kabale imuhungisha.

Muri ibi byose, Shyaka yakomeje guceceka ndetse ntiyakoresha umuyoboro we wa YouTube kugira ngo akomeze ajijishe ko yaburiwe irengero.

Icyakora tariki ya 29 Nzeri 2021, ubwo Dushimirimana yageragezaga kwambuka yerekeza muri Uganda mu buryo butemewe n'amategeko kugira ngo asange umugabo we Shyaka, yatawe muri yombi, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kutubahiriza amategeko agenga abinjira n'abasohoka mu gihugu.

N'ubwo aregwa kutubahiriza amategeko y'abinjira n'abasohoka mu gihugu, impuguke mu by'amategeko zivuga ko Dushimirimana ashobora no kuregwa ibindi byaha byo gukwirakwiza ibihuha no kwangisha ubuyobozi abaturage.




source : https://ift.tt/3p1xwZQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)