Amarangamutima ya Muhire Jean Claude ugiye kubana na Ingabire wamuhaye impyiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuva kwivuriza mu Misiri, bahise bafata icyemezo cyo kubana akaramata aho bamaze gusezerana imbere y'amategeko, ni mu gihe no gusaba no gukwa byarangiye.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Muhire yavuze ko atabona uko agaragaza amarangamutima ye ariko ko ntako bisa kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe.

Ati "Biranejeje, amarangamutima y'abagabo ntabwo agaragara mu buryo bworoshye ariko ni ibintu by'agaciro, kubana n'umuntu uzi ibibazo byawe, kandi byongeye ubuzima bugoye, by'umwihariko umuntu waguhaye ubuzima, iyi tariki umwaka ushize ubuzima bwari bumeze nabi, ariko kuba nyuma y'umwaka umuntu akomeye, kubana na we ni urugendo ruhatse byinshi byiza kandi ni ukubana n'umugore w'umugisha."

Marie Reine ashimira Imana yabanyujije muri ibi bihe bigoye kuko iyo biza nyuma ngo hari ubwishingizi yari kuba adafite, ariko byamweretse ko nta kibazo batakemura.

Ati "Biragoye ariko icyo mpa agaciro, umuntu tuziranye, umuntu dukorana ubuzima ubwo ari bwo bwose kandi mpita ntekereza iyo ibi biza nyuma hari ubwishingizi muri njye nari kuba ntafite, bwo kuba wenda hari ukundi byari kwitwa ariko niba byaraje mbere nkavuga nti iki kigeragezo kije nkagitambuka ndavuga nti wenda no mu rugo hari ubwishingizi bimpa ko no mu rugo bizagenda neza n'ibibazo tuzahura nabyo tukabikemura."

Ubukwe bwa Muhire buteganyijwe tariki ya 30 Ukwakira 2021, ni nyuma y'uko tariki ya 12 Kanama 2021 basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko(umukunzi we Marie Reine) ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo murimo As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'umukunzi we, Ingabire Marie Reine wamwemereye impyiko.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/amarangamutima-ya-muhire-jean-claude-ugiye-kubana-na-ingabire-wamuhaye-impyiko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)