Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimwe mu bice by'umubiri bifite ubushobozi bwo kwerekana no kugaragaza amawe mu mabanga yihishe n'amakuru atangaje ku muntu, biratangaje kumva ko imiterere y'intoki n'uburyo zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imiterere ya nyirazo.

Ubushakashatsi bwakozwe butandukanye bwerekanye ko uburebure bw'urutoki rwambarwaho impeta, uru twita mukuru wa meme, bitewe n'ingano y'umusemburo wa Testosterone n'indi misemburo ya kigabo igihe umwana ari munda, rushobora kugira icyo buhindura ku miterere n'imyitwarire y'umuntu.

Itegereze neza ikiganza cyawe cy'ibumoso maze urebe rwa rutoki twise mukuru wa meme urugereranye n'urutoki dukunda gukoresha twerekana ibintu cyangwa urwo bita mukubita rukoko. Usanze bimeze bite?

  • Iyo mukuru wa meme isumba mukubita rukoko

Abantu bagira intoki ziteye zitya ni abantu bakundwa cyane kandi bakurura abantu, bazi gucunga abandi mu bijyanye no guhozaho ikibahuza kandi bakamenya uburyo bwo kubareshya no kubiyegereza.

Ni abantu bemera kwirengera ingaruka kandi bashobora gutanga igiguzi cyose byasaba ngo bagere ku byo bifuza. Iyo gahunda zabo zitagenze nk'uko babiteganyaga, ntibacika intege kuko bahora bashakisha inzira ishobora kubageza ku byo bifuza kugeraho. Byashoboka ko ari yo mpamvu batajya batsindwa mu buzima, baba bazwi nk'abantu bahiriwe mu buzima.

  • Iyo mukubitarukoko isumba mukuru wa meme

Abantu bagira intoki zimeze zitya, ni abantu bihagararaho cyane, ntubyumve nabi si ukwiyemera no kwishyira hejuru ahubwo ni ukwigirira ikizere ku buryo bwo hejuru mu byo bakora. Bakunze kuvamo abayobzi beza kandi bafite impano yo kuyobora, ni abantu batuje ariko iyo bibayeho ko barakara nta kintu na kimwe gishobora gutuma bagabanya uburakari.

Mu rusange si abantu batera intambwe ya mbere habo mu gukora ubucuruzi cyangwa mu rukundo, ariko iyo bateye intambwe iba ari intambwe ihamye bayiterana umugambi utisubiraho, kandi ibyo binjiyemo byose baba bumva bafatwa nk'abayobozi. Bagira ibitekerezo byagutse ku buryo mbere yo gukora buri kintu babanza kureba no gusesengura buri musaruro ushobora kukivamo, ibi bituma aria bantu bagira imibare cyane ntibahubuke mu byo bakora.

  • Iyo izo ntoki zombi zireshya

Abantu bafite mukubitarukoko ireshya na mukuru wa meme, ni abantu bigengesera cyane, bahora hagati na hagati ntibaheza inguni kandi bahora batuje ku buryo akenshi baba bacuritse umutwe birebera hasi, bakunze kugira impuhwe kandi bagahora birinda ko hari icyatuma bashyamirana n'abandi.

Iyo bari ahantu hari imirwano no gushwana baba bashaka gukiza no guhosha amahane, bagira guhuzagurika mu gihe cyo gufata ibyemezo kubera guhorana urujijo no gukekeranya, kubagira inshuti ni byiza cyane kuko bavamo inshuti zidatenguha kandi bagahora biteguye kugufasha.

Haba mu gukora ubucuruzi cyangwa mu bucuti, ni abantu b'abizerwa cyane kandi bashoboye kurinda indagizo, ushobora kubifashisha igihe icyo ari cyo cyose. Bagira ibitekerezo bidapfobya igihe cyose kabone n'iyo byaba mu bihe bikomeye bafite ubushobozi bwo kuvumbura igitekerezo kizima.

Musinga C.

 

 

 

 

The post Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n'imitekerereze ya nyirazo appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/10/25/uko-intoki-zisumbana-bishobora-kwerekana-imyitwarire-nimitekerereze-ya-nyirazo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)