Uburyo abagize Guverinoma ya Museveni bahishwe intandaro y’ubwumvikane buke n’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi rirashoboka cyane, icyo kigomba kumvikana. Ariko ibyo bishoboka gusa mu gihe Leta ya Kampala yakwemera guhindura imyumvire mu buryo bwagutse, ikintu kimeze nko guhindura imitekerereze yose Uganda ifite ku kibazo cyayo n’u Rwanda.

Ukurikije uko ibintu bimeze ubu, aho hari itandukaniro rikomeye ku buryo ubuyobozi bwa Kigali na Kampala bubona ikibazo, hakiyongeraho ukwinangira kwa Uganda mu guhindura imitekerereze. Munsi hari ibitekerezo byanjye kuri iyi ngingo.

Mbere na mbere, biragoye kumenya umugambi wa Uganda ku Rwanda. Nta hantu wanditse kugira ngo abantu bawurebe, ndetse na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ntajya avuga icyo yifuza ku buyobozi bwa Kigali, kabone no mu biganiro bihoraho ageza ku baturage bibamenyesha uko igihugu gihagaze.

Ku rundi ruhande, mugenzi we Perezida Paul Kagame ntabwo ajya ahisha ibyo atishimiye ku mubano na Kampala. Nk’Umukuru w’Igihugu, arabizi ko akwiye gusobanurira Abanyarwanda impamvu umubano w’ibihugu byombi utameze neza. Kubera iyi mpamvu, buri uko abonye umwanya ukwiriye, atangaza ibyo Leta ayoboye iri gukora mu rwego rwo kugerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse akanatangaza impamvu nta musaruro ufatika uragaragara.

Abandi bayobozi b’u Rwanda na bo babigenza gutyo.

Kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame bushyira imbere guhangana n’ibibazo bihari, abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’abanyamuryango ba FPR bumva kimwe icyerekezo cy’u Rwanda kuri Uganda. Ibyo bituma ibitekerezo by’abaturage mu gihugu hose bigira umurongo bigenderaho ndetse n’ibyitezwe kuzabaho bikaba bizwi na bose. Buri gihe abayobozi basobanurira abaturage uko imibanire na Uganda ihagaze, bigatuma buri wese amenya neza uko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimeze.

Ibi bitandukanye n’imitekerereze y’abaturage ba Uganda ku kibazo cy’u Rwanda, aho uzakunda kumva benshi muri bo bavuga ko ikibazo kiri hagati y’abakuru b’ibihugu.

Bavuga ibi kuko ubuyobozi bukuru butajya buhishura ikintu na kimwe ku ntandaro yo kutumvikana n’u Rwanda, bigatuma bamwe mu bayobozi bakuru, kubera kutagira ibisobanuro bihagije, babwira abaturage ko Perezida Museveni ari we wenyine uzi ikibazo afitanye n’u Rwanda.

Mperutse kuganira n’umwe mu bashakashatsi bakomeye muri Uganda ufite ubunararibonye ku ntandaro yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Kigali na Kampala ariko naratunguwe cyane.

Ubwo namubazaga undi muntu utari Perezida Museveni, uzi impamvu ibihugu byombi bitabanye neza nk’uko byakabaye bimeze, yambwiye ko benshi mu bagize Guverinoma ya Uganda batazi umuzi w’iki kibazo.

Numvise ntanyuzwe nkomeza kumubaza kugira ngo nsobanukirwe neza. Igisubizo yampaye kiratangaje. Yambwiye ko Perezida Museveni azi neza ko aramutse azamuye ikibazo cy’u Rwanda na Uganda mu bagize Guverinoma, nta na kimwe cyakumvikana ku baminisitiri be.

Bityo kubera ko atifuza kubazwa cyane kuri iyi ngingo, ibishobora no kumusunikira mu kubura ibisobanuro atanga, akamera nk’utsinzwe ku ngingo akunze kwigaragaza nk’uyisobanukiwe cyane kurusha abandi, uyu mushakashatsi yambwiye ko igisubizo cya Museveni ari uguceceka, kugira ngo buri wese agume mu mwijima, ntihagire usobanukirwa intandaro y’ikibazo gihari bityo ntiyiteze ibibazo.

Iyi myitwarire ituma Museveni abasha guhangana n’icyahungabanya imitekerereze ye, aho amabanga ku ntandaro y’ikibazo cy’u Rwanda abitse [Nk’uko aherutse kubigarukaho, avuga ko ubutasi bushinjwa u Rwanda muri Uganda nta shingiro bufite kuko ibyo rushaka abifite mu mutwe we]. Ntabwo yifuza kuvuguruzwa ku cyemezo yafashe ku Rwanda, bityo nta mpamvu yo kubivugaho kuko bishobora kumukururira ibibazo.

Imitekerereze ya Perezida Museveni iri mu itangazamakuru.

None niba Perezida Museveni adashobora kubwira abaturage cyangwa abayobozi b’igihugu, impamvu nyakuru zatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi, ni gute ubuyobozi bwa Kigali buzamenya ibyo atekereza kugira ngo hashakwe amahoro arambye? Ntiwirushye ubaza i Kigali, reba mu bitangazamakuru, aho ibitekerezo bya Perezida Museveni bishobora kuboneka bikanasesengurwa mu buryo bworoshye, kandi inshuro nyinshi.

Reka dufate urugero rw’umunyamakuru w’Umufaransa uherutse kumubaza ashaka kumenya neza ubwizerwe bw’ibirego by’ubutasi abayobozi ba Uganda bakunze gushinja Leta ya Kigali.

Igisubizo cye cyavugaga ko [ibyo bikorwa by’ubutasi] ari ugutakaza umwanya kuko amabanga Leta ya Kigali iri gushaka abitswe mu mutwe we. Nguko uko Perezida Museveni atabizi, yagaragaje ko na we yemera ibyo birego by’ubutasi bishinjwa u Rwanda ndetse ko yanabigize ikibazo kiremereye cyane.

Iyo aza kuba afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo kuri iyi ngingo, iki kiganiro yatanze cyari kuba ari amahirwe akomeye yo kwamagana ibyo bihuha. Icyakora ibiganiro nk’ibi sibwo buryo bwonyine bwo kumenya imitekerereze ya Perezida Museveni.

Ku mbuga nkoranyambaga, buri uko Abanyarwanda bagiranye ibiganiro n’abavandimwe ba Uganda ku bibazo by’ubwumvikane buke buri hagati y’impande zombi, imitekerereze y’ubuyobozi bwa Kampala irigaragaza neza.

Nk’urugero, ubwo Abanyarwanda babazaga Abanya-Uganda ku kibazo cy’uko Leta yabo itera inkunga imitwe nka RNC, FLN ndetse n’indi mitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda, igisubizo twabonye ni uko ’Uganda ari igihugu gifite ubwigenge n’uburenganzira bwo guhitamo uwo kigira inshuti, hatitawe ku kureba niba ari umwanzi w’u Rwanda cyangwa atari we.’

Ibi ntabwo bihagije, kuko abakozi ba Leta ya Uganda ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaruka ku ngingo imeze nk’ubusazi, ivuga ko iyo “Abanyarwanda bahunze ikandamizwa bakorerwa mu gihugu cyabo, bityo mu rwego rwo kwitandukanya n’ibyo bikorwa, Uganda igomba kubaha inzira, cyangwa se ikabaha ubuhungiro.”

Ibi kandi nibyo ubuyobozi bwa Uganda bwakomeje gukora ku bakekwaho ibyaha bahungira muri Uganda, aho bakunze kubonera ubuhungiro badakwiriye. Ibaze uburyo abanyabyaha mu Rwanda bashobora gushimagizwa muri Uganda mu ishusho yo kuvuga ko igihugu gifunguye amarembo ku mpunzi. Bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bakunze kuvuga ko kwakira abanyabyaha bifitanye isano no kugira uruhare mu byaha bakoze.

Uwasoma ibi, mu gihe waba usanzwe ukurikirana ibiganiro bya buri gihe ku mbuga nkoranyambaga z’abakozi ba Uganda, wakabaye witeze ibindi byinshi, kuko waba warasomye, mu mvugo z’uburakari [zivugwa n’abo ku ruhande rwa Uganda], ko u Rwanda ari intashima ku “mfashanyo Uganda yahaye FPR mu rugamba rwo kubohora igihugu hagati ya 1990 na 1994.”

Ngurwo urwego rwabo mu mitekerereze, aho bagisiragira mu mateka, bisa nk’aho ibyo kuyarenga batabyigishijwe mu ishuri. Ntibikenewe ko bibutswa uruhare rukomeye abasirikare b’Abanyarwanda bagize mu mirwano ikomeye [mu rugamba rwo kubohora Uganda hagati ya 1981 na 1986]. Ndetse ntibinakenewe ko hagira ubabwira uburyo Perezida Museveni yababeshye, kuko kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’ibihe by’umutekano byakurikiyeho ahagana mu 1990, Uganda yungukiye cyane mu byuya n’amaraso y’Abanyarwanda.

Iyo Uganda ishyira ku ruhande ibyo gushaka kwiturwa n’u Rwanda, ikarebera umubano w’ibihugu byombi mu ndorerwamo y’ubucuruzi n’izindi nyungu, yari kwishimira kuba ikura miliyoni 600$ mu bicuruzwa yohereza mu Rwanda. Ibyo kandi ntibikubiyemo amafaranga Abanya-Uganda bari mu Rwanda bohereza muri icyo gihugu, cyangwa abakerarugendo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajyaga muri icyo gihugu. Ni ibintu Uganda itapfa kubona ahandi.

Gusa ariko Perezida Museveni n’abantu be bemeye guhara izi nyungu zose kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe irwanya u Rwanda ndetse no kureka ibindi birego byose bazi neza kuko u Rwanda rwakomeje kubibugira ku mugaragaro inshuro nyinshi.

Mu buryo busanzwe, iyi mibare ya politiki ntabwo izapfa kumvikana ku baturage ba Uganda, kuko ntabwo bumva uburyo ubuyobozi bwabo bwananiwe gukora amahitamo hagati y’’umweru n’umukara, mu bijyanye no kwita ku nyungu y’ubucuruzi cyangwa igihombo. Nibyo bituma bakunze kwanzura ko hashobora kuba hari ikintu kidasanzwe hagati ya Perezida Kagame na Museveni, gituma Leta zombi zidakorana.

Ariko mu buryo busanzwe, ku ruhande rw’u Rwanda nta kintu cyo guhisha gihari. Perezida Kagame ahora agaragaza iki kibazo uko bwije n’uko bucyeye. Gusa unarebye neza, ku ruhande rwa Uganda na bwo nta kintu gihishe gihari, uretse gusa imigambi migari idasobanutse [ya Perezida Museveni], kandi ubwo akomeje kugana mu za bukuru, kwizera ko ashobora guhinduka muri iki gihe ni ibintu biri hafi yo kudashoboka. Imana ni yo izadutabara.

Perezida Museveni akomeje kugira ibanga intandaro y'ikibazo hagati y'igihugu cye n'u Rwanda, atinya ko abagize Let ye bashobora kudasobanukirwa impamvu z'iki kibazo, akagaragara nk'itsinzwe



source : https://ift.tt/3Arizm1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)