Hasobanuwe indwara enye ziterwa n’ikirondwe n’uburyo zarwanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indwara zikunze kwica inka izindi zikayibuza kurisha, aborozi ntibahite bamenya icyatumye umukamo ugabanuka kubera kutagira ubumenyi bwinshi ku ndwara zitandukanye.

Hari ababona ikirondwe ku nka ntibihutire kugikuraho nyamara ngo kimwe n’isazi ya Tsetse biri mu bizonga inka bikayigabanyiriza n’umukamo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukozi ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo muri RAB, Dr Ntegeyibizaza Samson, yavuze ko ikirondwe gitera indwara enye z’ingenzi zikunze kugaragara hano mu Rwanda, izi ndwara zikaba zituma umukamo ugabanuka kandi zikica amatungo.

Ikibagarira

Iyi ndwara iterwa n’agakoko bita Theilera, Dr Ntegeyibizaza avuga ko iyo ikirondwe kirumye inka kiyinjizamo ako gakoko bigatera inka kurwara Ikibagarira.

Ati “ Ikibagarira gituma inka igira umuriro mwinshi ikagira inturugunyu zibyimbye cyane, ikagira umuriro, ikaramburura, iyo nyir’inka atayivuje kare birangira ipfuye mu buryo bw’amayobera.”

Gasheshe

Indwara benshi bazi mu Kinyarwanda nka Gasheshe iterwa n’agakoko kitwa Anaplasma, iyo ngo ubaze inka yishwe na Gasheshe usanga kimwe mu bice bine bita Nyiraburema cyangwa bushati bigize igifu cy’inka cyarumagaye biturutse kuri ka gakoko gaterwa n’ikirondwe.

Babiziose bakunda kwita “Karaso”

Iyi ndwara ngo akenshi usanga inka iganga amaraso, ifite umuriro ndetse yanananiwe kurisha nyuma y’icyumweru ifashwe ngo ihita ipfa. Agakoko kayitera kitwa Babesia

Umusumagiro

Iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa Cowdria. Aka gakoko ko ngo gatera indwara izwi nka Heart water (mu ndimi z’amahanga) aho ikimenyetso cy’iyo ndwara iyo inka yapfuye bakayibaga basanga agashashi gafunitse umutima kuzuyemo amazi menshi cyane.

Mu gihe inka itarapfa ngo irazungera ikikubita hasi nta mpamvu igahita ipfa mu buryo, ibi ngo biba mu gihe gito cyane ku buryo umworozi iyo adasobanukiwe neza n’ibijyanye n’indwara z’amatungo adapfa kubimenya.

Dr Ntegeyibizaza yavuze ko ububi bw’ibisimba birya amatungo uretse kunyunyuza amaraso akenshi bushingiye ku kuyinjizamo izindi ndwara zitandukanye nk’uko ngo iyo umuntu arumwe n’umubu na wo umwinjizamo malaria.

Hakorwa iki ngo izi ndwara zirwanywe?

Dr Ntegeyibizaza avuga ko mu gihe umworozi abonye ko inka ye irwaye akwiriye guhita ashaka umuvuzi w’amatungo mu buryo bwihutirwa agahita ayifasha ngo kuko iyo haciyeho iminsi ihita ipfa.

Dr Ntegeyibizaza yavuze ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kwigisha aborozi uburyo bashobora gutera imiti yica uburondwe nibura kabiri mu cyumweru ndetse ngo inashyira aho inka ziterwa umuti hafi y’aborozi, ibi bikorwa byose bikaba bigamije gufasha aborozi kurwanya isazi, ibirondwe n’ibindi bikoko bikunze kwibasira inka.

Ati “ Icya mbere nka Leta turi kurwanya ibyo bisimba biruma inka dutera umuti wica ibirondwe, iyica amasazi n’izindi ndwara, aborozi barasabwa gutera iyi miti nibura kabiri mu cyumweru ku buryo umuti ugera ku nka.”

Yavuze ko kuri ubu hatangiye ubushakashatsi ku nkingo z’izi ndwara aho hamaze kuboneka urukingo rw’Ikibagarira aho ngo ruboneka muri RAB kuri nkunganire, yashishikarije aborozi kurugura ngo kuko rwabafasha mu bworozi bwabo.

Dr Ntgeyibizaza avuga ko izi ndwara zizonga cyane inka zikagira n'uruhare mu igabanuka ry'umukamo ndetse zimwe muri zo zikaba zishobora no kwica inka



source : https://ift.tt/3uYZ3vP
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)