Urubyiruko rwasabwe kudatererana abageze mu zabukuru na bo bagategura amasaziro yabo kare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabisabye kuwa 8 Ukwakira 2021, umunsi u Rwanda rwahisemo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru usanzwe wizihizwa ku ya 1 Ukwakira buri mwaka ku rwego rw’Isi kuva mu 1990.

Kuko uyu munsi uhurirana n’uw’u Rwanda rwizihizaho ‘gukunda igihugu’ byatumye wimurirwa kuya 8 Ukwakira, aho wizihijwe ku nshuro ya 22, n’ insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga rikoreshwa na bose.”

Nyirarukundo yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, benshi mu bageze mu zabukuru bariho uyu munsi batagize amahirwe yo gutegura amasaziro yabo, ibintu yahereyeho asaba abanyarwanda bose bakiri bato kubitaho, bakabegera kandi bakizigamira kugira ngo igihe na bo bashaje bazabeho neza.

Ati “Umuryango nyarwanda urasabwa kudatererana ababo bageze mu zabukuru, by’umwihariko ababa bafite intege nke. Ndahamagarira kandi urubyiruko n’abakiri bato gutegura neza amasaziro biteganyiriza muri gahunda zitandukanye nka Ejo Heza n’ubundi bwishingizi butandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo kwegera abageze mu zabukuru mubigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa mu kubona servisi zitandukanye kuko aho isi igeze bisaba kuba ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

Mu Rwanda abageze mu zabukuru bagize 5% by’abaturage bose b’igihugu, ni ukuvuga abantu barengeje imyaka 65 y’amavuko.

Aba bari mu bibasirwa n’ibibazo by’ubukene bigatuma bagorwa no kubona ifunguro, aho bacumbika, uko bivuza n’ibindi by’ibanze nkenerwa, ari yo mpamvu Minaloc yashyizeho politiki y’abageze mu zabukuru kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.

Nyirarukundo yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje guharanira icyatuma abageze mu zabukuru bagira amasaziro meza. Politiki y’abageze mu zabukuru yemejwe kuwa 31 Gicurasi 2021, itanga umurongo n’uburyo kwita ku bageze mu zabukuru bizakorwa umuryango ubigizemo uruhare.”

“Ni amahirwe rero ku bagize umuryango yo kugaragariza urukundo n’ubufatanye ababyeyi bageze mu zabukuru.”

Benshi mu bageze mu zabukuru mu Rwanda bafashwa kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza, bagahabwa inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP, ndetse hari n’abahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, kugira zizajye zibafasha kubaho.

Nyirarukundo yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, aho nabo yabasabye kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato amateka n’umuco hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda no gukemura ibibazo biwugarije.

Kubera icyorezo cya Covid-19 nta birori byabaye byo kwizihiza uyu munsi, aho Minaloc yatangaje ko wizihirizwa mu ngo.

Kugeza mu 2019, ku Isi hose habarurwaga miliyoni 703 z’abageze mu zabukuru bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura, aho biteganyijwe ko mu myaka 30 iri mbere baziyongera bakikuba kabiri bakarenga miliyari 1,5 mu 2050.

Urubyiruko rwasabwe kwita ku bageze mu zabukuru na rwo rugategura amasaziro yarwo hakiri kare



source : https://ift.tt/3FulLRr
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)