Turamwakiriye mu zibanze- Minisitiri Gatabaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora yo mu masibo niyo yabanjirije ayandi yose azakorwa kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere, no kugeza ku rwego rw'Igihugu hatorwa Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abagore, iy'urubyiruko n'iy'abafite ubumuga.

Ku rwego rw'Isibo, hatowe intumwa eshatu muri buri sibo, harimo nibura umugore umwe.

Mu matora yabaye ku wa 16 na 17 Ukwakira 2021, mu matsinda (mu Masibo), umuhanzikazi Cally yamamajwe na bagenzi be bari mu kigero kimwe n'abaturage muri rusange, atorerwa kuyobora Isibo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Cally yavuze ko yatewe ishema n'inshingano yatorewe, by'umwihariko yiyongera ku rubyiruko rwatinyutse kuba mu nzego z'ibanze.

Uyu mukobwa yavuze ko azaharanira gufatanya n'abandi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta. Ati: 'Ni ibintu byanshimishije cyane, by'umwihariko ko abatowe hashobora kuvamo umuyobozi w'umudugudu ndetse n'umujyanama w'Akagari.'

'Byanteye ishema, kuko navuga ko ndi mu rubyiruko rwatinyutse kuba rwakwakira izo nshingano…Muri izi nshingano harimo n'abandi banduta dufatanyije kuyobora Isibo.'

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanditse kuri konti ya Twitter, aha ikaze mu z'ibanze umuhanzikazi Cally avuga ko ari yo ntangiriro y'urugendo.

Ati 'Turamwakiriye mu z'ibanze. Ni itangiriro ryiza natwe ni aho twatangiriye 1999.'

Cally aherutse gusohora indirimbo ye ya mbere yise 'Reka'. Uyu mukobwa wize umuziki ku ishuri rya muzika, avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunda kandi akaba ashaka gutinyura 'abakobwa bagenzi be bafite impano'.

Ati 'Nize umuziki ku Nyundo, ariko impamvu ninjiye mu muziki akenshi twiga amashuri ugasanga ibyo twize ni nabyo turi gukora. Kuba ndi gukora umuziki, ni uko nyine ari n'ikintu nize, ari n'ikintu nkunda.'

Cally avuga ko mu myaka itanu iri imbere, ashaka kuzaba ari umuhanzikazi w'ikitegererezo kubo bangana n'abo aruta, by'umwihariko abakobwa.

Umuziki we arashaka ko uzaba wumvwa n'abantu b'ingeri zinyuranye, yaba abumva Ikinyarwanda n'abanyamahanga.

Minisitiri Gatabazi yahaye ikaze umuhanzikazi Cally mu nzego z'ibanze

Cally uherutse gusohora indirimbo nshya yavuze ko yashimishijwe no gutorerwa kuyobora Isibo yo mu Murenge abarizwamo 

Cally yavuze ko yamamajwe n'urubyiruko bagenzi be ndetse n'abaturage 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REKA' YA CALLY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110577/turamwakiriye-mu-zibanze-minisitiri-gatabazi-avuga-ku-muhanzikazi-cally-watorewe-kuyobora--110577.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)