Ibikorwa remezo byari mu Nkambi ya Gihembe byasigiwe abahaturiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yafunze Inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yari imaze imyaka irenga 24 icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kumara kwimurira abagera kuri 911 bari bayisigayemo mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter bwagiraga buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.”

“Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n’uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Nteziryayo Anastase, yahumurije abaturage batuye mu nkengero z’ahari iyi nkambi bari basanzwe bavomayo amazi n’abahivuriza ko ibi bikorwa remezo bizakomeza gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati "Ibikorwa remezo byari biyirimo by’amazi n’Ikigo Nderabuzima n’ibindi birakomeza gukoreshwa n’abaturage bari bayituriye nk’uko byari bisanzwe. Tugiye kubiganiraho uburyo bizakoreshwa."

"Ubutumwa tugenewe abaturage, mbere na mbere ni ukubashimira uburyo babanye neza na ziriya mpunzi imyaka 24 kandi tubasaba kubyakira kuko bari baramaze kugirana ubushuti cyane, hanyuma bagakora cyane kugira ngo bazibe icyuho tuza guterwa no kugenda kw’izi mpunzi."

Impunzi zari zimaze imyaka 24 muri iyi nkambi kuko zahatujwe mu 1997 nyuma yo guhunga intambara n’imvururu byari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimuriwe i Gihembe kubera ko hari harangiritse ndetse hasigaye ari n’ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Ibikorwaremezo birimo ivomo n'ivuriro byasigiwe abaturage baturiye ahari iyi nkambi



source : https://ift.tt/3AWyaKH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)