Butera Knowless yegukanye igihembo muri Zambi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Butera Knowless yashimiwe kurenza imbibi umuziki we. Bavuga ko inzira yo kuba umuhanzi igizwe n'ahazamuka n'ahamuka, bityo ko 'Knowless yashize amanga, agaragariza Isi icyo ashoboye n'umutima ufunguye.' Ati "Butera Knowless turagukunda."

Muri ibi bihembo, umunya-Tanzania Harmonize yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'ukwezi (Best Musician of the month). 

Abatanga ibi bihembo, bashimye Harmonize ku bw'umuhate we mu muziki no gutuma abandi bamufatiraho urugero. Bamwifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rwe amazemo igihe kitari gito.

Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushimira abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, abakora ibikorwa by'ubugiraneza, abamurika imideli, abanyamakuru, abafata amafoto n'abahanzi batandukanye muri Afurika.

Nta mafaranga atangwa muri ibi bihembo. Gusa, umuhanzi cyangwa undi wese utsinze afashwa gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bye.

Muri muzika, uyu muhanzikazi Butera Knowless, aherutse gusohora Album ya Gatanu yise 'Inzora' iriho indirimbo nka 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire, 'Akantu' na Social Mula, 'Uwo uzakunda' n'izindi.

Butera Knowless yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'ukwezi mu byatangiwe mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia

Knowless yashimiwe umuhate no kurenza imbibi umuziki we n'umutima wo gukunda ibyo akora 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UWO UZAKUNDA' YA KNOWLESS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110568/butera-knowless-yegukanye-igihembo-muri-zambia-110568.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)