Rurangwa wahamijwe Jenoside woherejwe na USA yagejejwe mu Rwanda ahita atabwa muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Rurangwa Oswald wari utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021, yagejejwe ku kibuga cy'indege cya Kanombe ku isaaha ya saa kumi z'umugoroba.

Yururutse indege yambaye amapingu arinzwe n'inzego zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zimushyikiriza inzego z'Ubugenzacyaha z'u Rwanda.

Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB zamwakiriye, zahise zimwuriza imdoka itwara abakekwaho ibyaha ya RIB.

Rurangwa Oswald w'imyaka 59 yari yakatiwe igifungo cy'imyaka 30 n'Urukiko Gacaca rwa Gisozi aho yakoreye ibyaha akurikiranyweho.

Uyu mugabo uvugwaho kuba yari umuyobozi w'Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi aho yari atuye, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America zimaze kohereza Abanyarwanda batandatu barimo Munyenyezi Béatrice woherejwe muri Mata 2021.

Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwashimiye inzego z'Ubucamanza za Leta Zunze Ubumwe za America kuri iki cyemezo cyo kohereza Rurangwa Oswald, kiri mu nzira zo kurandura umuco wo kudahana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rurangwa-wahamijwe-Jenoside-woherejwe-na-USA-yagejejwe-mu-Rwanda-ahita-atabwa-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)