Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Ukwakira 2021, mu Murenge wa Cyungo mu Karere ya Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Umurenge wa Cyungo, Mutuyimana Jeannette, yabwiye IGIHE ko iyi modoka yagonze umukingo igasubira inyuma yibarangura cyane, igashwanyagurika, abantu babiri bari bayirimo bakabura ubuzima.

Ati “Ni ahantu hamanuka cyane, iyo urebye uko imodoka yaguye bigaragara ko yabanje kubura feri, umushoferi akarwana nayo bikanga birangira ibishe.”

Mutuyimana yavuze ko abo yahitanye yabangije cyane ku buryo bigoye kumenya umwirondoro wabo ariko icyamenyekanye ari uko baturuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

Yakomeje agira ati “[Aba bantu yahitanye] bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Mushongi, ariko barabajyana mu bitaro bya Nemba. [mu Karere ka Gakenke]”

Kubera ko hari mu masaha y’ijoro iyi mpanuka nta wundi yigeze iteza ikibazo uretse gusa abari bayirimo.

Iyi modoka yangiritse ku buryo bugaragara



source : https://ift.tt/3lmpUPA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)