Polisi yIgihugu yafashe Papa Cyangwe na Arie... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Police y'igihugu yafashe abantu 113 barimo umuraperi Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe] n'umuhanzikazi Ariel Wayz, barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ateganya ko abantu bose bagomba kuba bafunze ibikorwa birimo utubari saa Yine z'ijoro.

Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y'amasaha yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19. Abandi bagera kuri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.


Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

Abafashwe bavuze ko bemera amakosa yabo ndetse bayasabira imbabazi, biyemeza kujya gufasha mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kugikumira.

Hamis ushinzwe gucungira umutekano [Umu-Bouncer] abahanzi babarizwa muri Rock Entertainment barimo na Papa Cyangwe yavuze ko bafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z'ijoro] bafata amashusho y'indirimbo nshya y'uyu muraperi.

Yagize ati: 'Twese twari hamwe, ahantu hateguye hameze nka 'Club' niho twari turimo gufatira ayo mashusho. Abo bantu bose bari kuzagaragara mu ndirimbo ya Papa Cyangwe'.

Yakomeje agira ati: 'Ikosa twishinja ni uko twarenze ku mategeko yo kwirinda Covid-19. Ni yo makosa twishinja kandi tukayasabira imbabazi kugira ngo n'abandi bahanzi cyangwa abandi bantu bamenye ko batazongera kuyakora. Ayo ni amakosa tutazongera gusubiramo'.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo batagombye kurindira ko inzego zishinzwe umutekano zibageraho.

Ati: 'Abantu bakwiye kureka serivisi zemerewe gukora zigakora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Icya kabiri abashaka kwirengerezaho ni uko bibatera ikibazo cyangwa se abadashaka kubahiriza amabwiriza abo bose birabatera ikibazo ariko abashobora kubahiriza amabwiriza bagakora ibikorwa byabo kandi babikore neza bibagirire akamaro'.


CP Kabera yasabye Abanyarwanda kongera kwibuka ko batagomba kudohoka by'umwihariko urubyiruko rurimo ibyamamare rukomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ati: 'Icyo waba uhanga cyose n'ubwo yaba ari indirimbo yo kwirinda COVID-19, ugomba kwibuka ko ugomba kwirinda iyo COVID-19'.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110304/polisi-yigihugu-yafashe-papa-cyangwe-na-ariel-wayz-mu-bantu-113-barenze-ku-mabwiriza-yo-kw-110304.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)