Iburengerazuba: Bafashe amabalo arenga 40 y'imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita abantu 5 bafatanywe amabalo 15 y'imyenda ya caguwa, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatirwa amabalo 15 ariko abari bayafite baracika, muri aka Karere mu Murenge wa Busasamana hafatirwa amabalo 17 bene yo nabo baracika. Ni mu gihe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafatiwe ibiro 20 by'imyenda ya caguwa na ho mu Murenge wa Gashonga hafatirwa imyenda 128 na yo ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko iriya myenda ya magendu yafashwe mu ijoro rimwe rya tariki ya 10 Ukwakira 2021. Imyinshi yafatiwe mu kiyaga cya Kivu barimo kuyambutsa bayikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Yagize ati “Nko muri iri joro tariki ya 10 inzego z'umutekano zari mu irondo (Night Patrol) zafashe abantu 5. Bafatiwe mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi bafite amabalo 15 y'imyenda ya caguwa. Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatiwe amabalo 10 na ho muri Busasamana hafatirwa amabalo 17, gusa beneyo bahise biruka baracika.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko iyo myenda yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Nyamyumba abari bayifite bari bitwaje imihoro bagerageza kurwanya inzego z'umutekano. Gusa ntibyabahiriye kuko ibyo bari bafite byose babikubise hasi basubira mu kiyaga cya Kivu bajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ni na ho bari bakuye iyo myenda.

Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama abantu kureka ubucuruzi bwa magendu kuko usibye no kuba bahombya igihugu na bo ubwabo bashobora kuhasiga ubuzima.

Ati “Bariya bantu banga gusorera iyo myenda kandi babizi neza ko imisoro ari yo yubaka igihugu kigatera imbere. Ikindi iyo barimo kwinjiza biriya bicuruzwa bitwikira ijoro ndetse hakabamo n'abagerageza kurwanya inzego z'umutekano kuko hari ababa bitwaje intwaro gakondo nk'imihoro.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), na ho imyenda bari bafite ishyikirizwa ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA).

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw'isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw'imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n'ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry'ubucuruzi bikozwe n'ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw'Imisoro ibitabo by'ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by'ibaruramari by'ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).




source : https://ift.tt/3FDcy9o
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)