Twitegure iki mu ndirimbo igiye guhuriramo ib... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mashusho ari gusakazwa cyane kuri konti ya instagram ya Thecatbabalao agaragaza abahanzi barimo Bull Dogg, Davis D, Bushali, Social Mulla, Confy, Papa Cyangwe, Kenny Sol, Khalifan na Alyn Sano ndetse n'ababyinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo Titi Brown, Karyuri na Jojo Breezy bari kwerekera ikipe y'ababyinnyi bari kumwe ibyo bazagaragaza mu mashusho agiye guhuriramo aba bahanzi b'ibyamamare.


Davis D ni umwe mu bahanzi bazagaragara muri iyi ndirimbo

Mu bigaragara iyi ni indirimbo itegerejwe na benshi ndetse uburyo yatangiye gutizwa umurindi na The Cat abantu benshi batangiye kugira amatsiko menshi cyane y'ukuntu izaba imeze bibaza ukuntu Bushali na Papa Cyangwe bagiye guhurira mu ndirimbo imwe, Alyn Sano, Davis D, Bull Dogg n'abandi.

Ibyo kwitega mu ndirimbo igiye guhuriramo abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda;

Ni indirimbo ya mbere mu mateka yaba ibayeho ihuriyemo abahanzi benshi bo mu kiragano gishya ukongeraho n'ab'ibyamamare barimo Bull Dogg, Davis D n'abandi bagiye bakora umuziki mbere ariko na n'ubu bakaba bakiri ibyamamare cyane mu muziki nyarwanda.


Umuraperi Bushari azagaragara muri iyi ndirimbo

Ni indirimbo igaragaramo imyambaroo idasanzwe by'umwihariko urebeye kuri Bushali, B Threy, Papa Cyangwe n'abandi bamaze gutungura abantu bitewe n'uburyo bateguyemo ndetse bagateguza abakunzi b'umuziki bose kuzahanga amaso aya mashusho.

Ntiharamenyekana abahanzi bose bazagaragara muri iyi ndirimbo n'ubwo bamwe na bamwe bamaze kumenyekana, gusa The Cat yashyizeho ibihumbi 50 ku muntu ubasha kumenya abahanzi bose bazayigaragaramo.

Mu bigaragarira amaso abari gufata amashusho y'iyi ndirimbo bari gukoresha ibikoresho bigezweho birimo n'ibitamenyerwe mu Rwanda mu gutuma amashusho y'iyi ndirimbo igiye guhuriza hamwe ibyamamare isa neza.


Papa Cyangwe ni uko azagaragara mu ndirimbo yambaye



Ni indirimbo itegerejwe na benshi

Alyn Sano ubwo yari ari gufatwa amashusho abyina, nawe ni umwe mu bazagaragara muri iyi ndirimbo

Ababyinnyi bakunzwe mu Rwanda barimo Karyuri, Titi Brown na Jojo Breezy nibo bazayobora ababyinnyi

Mu bigaragara abantu benshi bategereje iyi ndirimbo

Nguku uko Khalifan na Confy baserutse mu ifatwa ry'amashusho bambaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110308/twitegure-iki-mu-ndirimbo-igiye-guhuriramo-ibyamamare-byo-mu-rwanda-nababyinnyi-bakomeye-i-110308.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)