Nyuma yiminsi 585 utubyiniro twongeye gufung... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo RDB yashyize kuri konti ya twitter, yanditse ivuga ko hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 13 ukwakira 2021, ku birebana n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iIerambere mu Rwanda (RDB), ruributsa abantu bose ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by'ubukerarugendo n'amahoteli, iby'imikino n'imyidagaduro ndetse n'ibyamakoraniro (Inama, amateraniro n'amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza kuya 14 Ugushyingo 2021:

Mungingo zigera kuri 14 zose, harimo ingingo ya 7 abakunzi b'imyidagaduro bongeye gusamira hejuru, nyuma y'uko ibitaramo bifunguwe bongeye kubona utubyiniro natwo dufungurwa.

Muri iyi ngingo ya karindwi iragira iti: '(…) Utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro, kandi twakire abatarenze 30% by'ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu. Abakiliya basabwa kuba barafashe inking zose za COVID-19, kandi bakagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.'

Kuwa 08 Werurwe 2021 Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rimenyesha isubikwa ry'ibitaramo n'ibirori bihuza abantu benshi, uvuga ko gusubika ibitaramo n'ibirori hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020. Itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter riragira riti:

"ITANGAZO RIMENYESHA ISUBIKWA RY'IBITARAMO N'IBINDI BIRORI BIHUZA ABANTU BENSHI

Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z'Ubuzima n'izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n'iki cyorezo,

Utubyiniro twari dukumbvuwe mu Rwanda

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by'imyidagaduro n'ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n'ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Abari barahawe impushya n'Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo. Mu kurengera ubuzima bw'abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk'insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n'ahandi, gukaza ingamba z'isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe. Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.'




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110443/nyuma-yiminsi-585-utubyiniro-twongeye-gufungurwa-110443.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)