Nyaruguru: 'Abatwa' n''Abatutsi' batujwe mu mudugudu umwe, mu mazu adasa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagize imiryango y'Abatwa, ubu basigaye bitwa Abahejwe inyuma n'amateka batujwe mu mudugudu wa Nyambaragasa, Akagali ka Ntwali, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo amazu yabo yubatse n'ibiti, akaba ahomye n'ibyondo atagira na sima mo imbere mu gihe amazu yatujwemo abatutsi babana muri uwo mudugudu yubatse n'amatafari ahiye, afite ibikoni byiza ndetse n'ibiraro birimo inka.

Mutabazi, umwe mu bahejwe n'amateka batuye muri uyu mudugudu ashimira Leta kuba yarabasaniye amazu yari agiye kubagwaho ariko nanone akavuga ko iyo baza kububakira amazu meza nka ya bagenzi babo baturanye ndetse nabo bagahabwa uburyo bwo korora inka nka byari kuba byiza kurusha ntibabane mu mudugudu umwe bamwe batuye mu mazu meza kandi akomeye.

Yagize ati:' aya mazu yari agiye kutugwaho, bayasana gutya, barayakurungira, urabona ni meza rwose turashima ubuyobozi, ariko rero natwe iyo batwubakira iz'amatafari ahiye zifite n'ikiraro twakororeramo inka byari kuba byiza kurusha'.

Mutabazi avuga ko baturanye neza na bagenzi babo n'ubwo hari abakibanena ariko bigenda bishira bisigaye hake.



AMAZU Y'ABAHEJWE N'AMATEKA

AMACUMBI Y'ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Umudugudu wa Nyambaragasa wubatsemo amazu 5 buri nzu iba igenewe imiryango 2 (2in1) atuyemo imiryango 10 y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aya mazu akaba yubatse n'amatafari ahiye yubatswe na FARG, n'andi 20 acumbikiye imiryango 34 y'abahejwe inyuma n'amateka (abatwa) yubatse n'ibiti ahomye n'ibyondo ku nkuta, nta sima irimo imbere, akaba yarubatswe n'Akarere.

Icyapa kiri mu marembo y'uwo mudugudu kigaragaza umuhigo wa 71 wo gutuza ahantu heza abatishoboye. Akaba ari umuhigo weshejwe mu ngengo y'imali ya 2020/2021.

Umuyobozi w'Umurenge wa Munini HAKIZIMANA Jean yabwiye Umuryango ko Umuhigo wari ugutuza bariya bahejwe inyuma n'amateka bavuye hiryo no hino, amazu menshi akaba ari ayubatswe bundi bushya.

Hakizimana yadutangarije ko aya mazu y'abahejwe n'amateka bayakurungiye gusa kuko ingengo y'imali yari ntoya ntibabasha gushyiramo sima mo imbere.

Avuga ko Akarere kabahaye amabati abaturage bagashaka ibiti n'imisumali ndetse bakiyambaza n'umuganda. Hasi no ku nkuta bakoresheje ibumba n'ishwagara barahasyagira (kuhakora nk'aho ari sima iri hasi).

Yavuze ko kuba amazu adasa kandi ari abaturage bamwe batujwe mu mudugudu badakwiye kubibonamo nk'ikibazo cyo guheza ab'ubwoko bumwe kuko ngo biterwa n'aho inkunga yo kubafasha yaturutse.

Yagize ati:'Buri nkunga igira amabwiriza ayigenga kandi ntitwanyura ku ruhande, ni gahunda ziba zitandukanye igihugu kiba cyarapangiye abaturage bikurikije uko babayeho, ntiwafata gahunda ukorera uwarokotse jenoside n'abantu be bishwe n'imitungo ye yangijwe ngo umugereranye n'undi utaragize icyo aba nta n'icyo yangirijwe'.

Avuga ko nta wagira ikibazo ngo uyu ari muri iyi undi ari muri iyi. Icyo twashatse ni ukubatuza hamwe kandi babanye neza nta kibazo bagirana n'umutekano bawurindira hamwe.

Ku ruhande rwa COPORWA, ihuriro ry'ababumbyi bo mu Rwanda, Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo, BAVAKURE Vincent avuga ko kuba abatwa batuye mu mudugudu amazu yabo adasa n'ay'abandi baturanye nta mbogamizi babibonamo kuko mu Rwanda nta moko agihari.

Yagize ati:' Kuba abatishoboye bakubakirwa hakoreshejwe amafaranga atangana, bamwe bakubakirwa na FARG abandi bakubakirwa kuriya nta kibazo tubibonamo cyane ko twabonye ari n'amazu meza n'ubwo nta sima irimo imbere. Twakomeza gukora ubukangurambaga umuturage akishyiriraho urwe ruhare'.

Bavakure avuga ko bashima ibikorwa byo gutuza abatwa hamwe n'abandi baturage kuko bituma badakomeza guhezwa muri sosiyete kandi nabo bakareba uko abandi babayeho bakabyigana imyumvire igahinduka.


UMUYOBOZI NSHINGWABIKORWA WA COPORWA YASUYE ABAHEJWE N'AMATEKA MU MURENGE WA MUNINI

Abatwa muri uyu mudugudu bugarijwe n'ubukene, hari abavana imibereho mu kwiba(ibyo bita kujya I Dubayi)

Abatwa batuye muri uyu mudugudu wa Mbaragasa bataka ubukene bukabije kuko ngo ntaho bavana imibereho. Bose nta sambu bagira, nta matungo kugira ngo babeho abaturanyi babo bakavuga ko bamwe babeshwaho no kujya kwiba mu mirenge ya kure ibyo aba batwa bita kujya I Dubayi.

Umuyobozi w'Umurenge avuga ko koko mu miryango y'abatwa batuye muri uyu mudugudu hari abafite ikibazo cyo kwiba cyane cyane amatungo ndetse hari abo bagiye bafata.

Avuga kandi ko hari abakennye cyane muri uyu mudugudu ariko bafashwa muri gahunda zinyuranye zirimo na VUP aho bahabwa imirimo abandi bagahabwa inkunga y'ingoboka.

Amatungo magufi babahaye amwe yahise arwara ariko nanone ngo biragoye ko wabaho itungo ngo baryorore, ngo bahita bayarya.

Yagize ati:'Ni byo koko hari amatungo twabahaye ahita arwara. Ariko rero impamvu ya mbere yo kuba ntaworoye itungo ni uko iryo ubahaye ryose bahita barirya. Twari twabahaye ihene. Ntibazi korora bazinduka bagenda ntibumve ko bashaka ubwatsi amatungo arya'.

Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko bwabafashije kubona akazi, imiryango yabo yose uko ari 30 bayishyize muri VUP kugira na ya matungo babe bayigurira ndetse baniteganyirize muri EJO HEZA n'iyo ngeso yo kwiba icike!

Ubuyobozi bwa COPORWA buvuga nabwo koko ikibazo cy'amikoro ku batwa bakizi cyane ariko icyo bakora ari ubuvugizi.

Bavakure yagize ati:' icyo dukora ni ubuvugizi tukabigaragariza inzego z'ibishinzwe kuko Leta ariyo ifite ingengo y'imali. Uretse ko tugira n'abaterankunga badufasha nko kubaha amatungo magufi. Hari n'igihe tubasabira ibishanga bibafasha kuvanamo ibumba'.

Umushinga PPMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocay) COPORWA iterwamo inkunga na Norvegian People's Aid ubafasha kwegera abatwa aho batuye hirya no hino mu kubafasha guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenabikorwa.

Ni muri urwo rwego no ku wa Kabili taliki 12/10/2021 COPORWA yasuye abatwa batuye muri uyu mudugudu wa Nyambaragasa bakayigezaho ikibazo cyo kutagira amatungo yabakenura, ibibazo by'ubutabera n'amasambu bambuwe, ubucucike bukabije mu nzu aho kwa Pangarasi honyine babana mu nzu ari abantu 17, kubura ibumba kandi umwuga wabo ari ukubumba ndetse n'ibindi bakabizeza ubuvugizi.

COPORWA ivuga ko mu ibarura ryakozwe na MINALOC muri 2012 basanze abatwa basigaye mu Rwanda bari 36,073 kandi hari impungenge ko uyu mubare wabo ugenda ugabanuka kuko imibare yo muri 2010 yagaragazaga ko barengaga ibihumbi 37.

Bavakure avuga ko ahanini uretse imibereho mibi kuba abatwa bagenda bashira binaturuka ku gushakana hagati yabo bafitanye isano ya hafi y'amaraso. Akaba ngo ari imyumvire n'umuco bisanganiwe kuva kera iterwa ahanini n'ubujiji, kunenwa no kutabona amahugurwa ahagije nk'abandi baturage.

COPORWA ivuga ko mu myanya ya Politiki ikomeye kugeza ubu umuyobozi ukomeye uva mu miryango y'abatwa ni Senateri Kanziza Epiphaniya.

Hakaba kandi hari ba Gitifu b'Utugali batatu, ba Dasso icyenda n'abakuru b'Imidugudu bagera kuri batanu b'abatwa mu gihugu hose.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/nyaruguru-abatwa-n-abatutsi-batujwe-mu-mudugudu-umwe-mu-mazu-adasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)