Adekunle Gold, umugabo wa Simi agiye gutarami... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hategerejwe igitaramo cy'umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria yamaze gusinya kontaro, hasigaye ko yifata amashusho atangaza igihe azataramira Abanyarwanda. Bruce Melodie nawe ari kwitegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena mu Ugushyingo 2021.

Undi muhanzi utegerejwe mu Rwanda ni umunyamuziki wo muri Nigeria, Adekunle Kosoko [Adekunle] uzataramira Abaturarwanda tariki 5 Ugushyingo 2021.

Ni mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo bizwi nka Kigali Jazz Junction. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Mutzig.

Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko iki gitaramo kizaririmbamo n'abahanzi bo mu Rwanda batangazwa mu minsi iri imbere.

Adekunle Gold watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction.

Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka. 

Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido. Adekunle Gold yatumiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' kizaba tariki 5 Ugushyingo 2021

Adekunle Gold afitanye indirimbo n'umugore we Simi bise 'By you' yasohotse tariki 19 Nyakanga 2021

Adekunle Gold [Duduke] yarushinze n'umuhanzikazi Simi nyuma y'imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BY YOU' YA ADEKUNLE GOLD N'UMUGORE WE SIMI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110439/adekunle-gold-umugabo-wa-simi-agiye-gutaramira-mu-rwanda-110439.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)