Nyabugogo : Coaster yakandagiye umutwe umugabo wari uyugamye munsi izuba ahita apfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu gikari cy'imwe muri station zicuruza ibikomoka kuri Peteroli ziri muri kariya gace ka Nyabugogo.

Umwe mu bakunze kuba bari hariya i Nyabugogo wabonye iriya mpanuka, avuga ko ubusanzwe iyo umwe mu bakora hariya ananiwe ajya kwikinga akazuba munsi y'imodoka iba iparitse aho ariko bizeye ko itari buhaguruke.

Uyu muturage avuga ko nyakwigendera na we ari ko byamugendekeye, ati 'Nkeka ko yatekereje ko imodoka yagiye munsi yapfuye itari buhaguruke, agwa agacuho, umushoferi w'iyi modoka agiye gutsimbura ntiyamenya ko munsi harimo umuntu agihaguruka amukandagira umutwe.'

Umubiri wa nyakwigendera utahise umenyekana imyirondoro, wahise ujyanwa kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Inzego zirimo uw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB na Polisi y'u Rwanda zihutiye kuhagera ndetse zikaba zahise zinata muri yombi umushoferi kugira ngo hakorwe iperereza.

Bamwe mu bamuzi bavuga ko nyakwigendera amazi igihe kinini akorera hariya Nyabugogo ku buryo ashobora kuba ahamaze nk'imyaka 10.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabugogo-Coaster-yakandagiye-umutwe-umugabo-wari-uyugamye-munsi-izuba-ahita-apfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)