Isubyo mu muhate w’amahanga wo kugeza mu butabera abakekwaho jenoside barimo Maj. Mpiranya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uheruka koherezwa mu Rwanda ni Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Inkiko Gacaca. Yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Segiteri ya Gisozi.

Rurangwa yagejejwe mu Rwanda nyuma y’abandi barimo Venant Rutunga woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi muri Nyakanga 2021. Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bivugwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Rutunga yaje asanga abandi bagiye bohererezwa ubutabera bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Munyenyezi Béatrice washyikirijwe u Rwanda muri Mata 2021.

Uyu mugore na we woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bibiri byibasiye inyokomuntu.

Uretse aba harimo n’abo ibihugu by’amahanga byagiye bifata ariko bigahitamo kubaburanisha, urugero ni nka Félicien Kabuga.

Gufata Mpiranya biracyari agatereranzamba

Nubwo amahanga akomeje gukora ibishoboka byose ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y’ubutabera, umuntu yavuga ko hakiri icyuho kinini kuko ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo, mu gihe abamaze koherezwa mu gihugu ari 27.

Muri aba bantu bataragezwa imbere y’ubutabera harimo na Protais Mpiranya, ufatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside.

Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku batazi neza Mpiranya, uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1960, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Yize amashuri abanza muri aka gace avukamo, akomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ku Kigo cya Shyira, arangiriza ayisumbuye mu Ishuri rya Byimana.

Mu 1979 ni bwo yinjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESM) afite imyaka 19 arirangizamo mu 1983 afite ipeti rya “Sous-Lieutenant”, ari na bwo yahise yoherezwa gukora muri Jandarumori.

Yakoze imyitozo n’amahugurwa bitandukanye, yaba ayo mu Budage, mu Bufaransa n’ahandi ndetse agenda ahabwa inshingano zinyuranye kugeza mu 1991 ubwo yimurirwaga mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida.

Icyo gihe iryo tsinda ryayoborwaga na Lt-Col. BEM Nkundiye Léonard, gusa biza kurangira mu 1993, Mpiranya amusimbuye kuri uwo mwanya.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni we wari uyoboye iryo tsinda ry’abasirikare barindaga Perezida ryahise rifata ubuyobozi nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana tariki ya 6 Mata 1994.

Bimwe mu byo Mpiranya ashinjwa hamwe na bagenzi be ni ubwicanyi ndengakamere bakoreye abanyepolitiki bakomeye batavugaga rumwe na Leta mpotozi.

Abanyeporitiki bahise bicwa harimo Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe hamwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Bishwe mu masaha make nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, igitero cyabishe kikaba cyari kiyobowe na Mpiranya ubwe, nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.

Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Inyuma ya Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Bombi bari barashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimwe rya miliyoni 5$ (akabakaba miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ), ku muntu wese ushobora gutanga amakuru aganisha ku itabwa muri yombi ryabo.

Mpiranya afatwa nk’umwe mu bantu batatu batorotse ubutabera mpuzamahanga igihe kinini hamwe na Kabuga ndetse na Bizimana Augustin, biherutse gutahurwa ko yapfuye muri Kanama 2000, aguye mu gace ka Pointe Noire muri Repubulika ya Congo-Brazaville.

Uretse uruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mpiranya ni umwe mu bagize uruhare mu inozwa ry’uyu mugambi.

Colonel Bagosora uherutse kugwa muri gereza, akimara gusubira i Kigali avuye Arusha no gutangaza ko agiye gutegura imperuka ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe na Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi.

Iyi nama yanitabiriwe na Maj. Protais Mpiranya, Maj. Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando, bose bishyize hamwe bashinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda baryita ’Amasasu’.

Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Bagosora ryabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z’u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n’Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo bari ibyitso by’Inkotanyi.

Nyuma y’imyaka myinshi Leta ya Zimbabwe ihakana ko icumbikiye Mpiranya, muri Nzeri 2012 ni bwo yeruye yemeza ko ashobora kuba yihishe muri icyo gihugu.

Bivugwa ko yahinduye imyirondoro ye ku buryo akoresha amazina atandukanye arimo Theophase Mahuku na James Kakule.

Hari amakuru yagaragaje ko izina Kakule James ari ryo ryanditswe kuri Pasiporo No B 0511266 yahawe na Uganda mu mwaka wa 2005 ifite igihe k’imyaka 10.

Icyo gihe byatangajwe ko Mpiranya yakoranaga n’abacuruzi bakomeye muri Zimbabwe n’umutwe wa FDLR yabereye umujyanama igihe kinini, ari na bo bamufashaga no gukorera ingendo mu bindi bihugu bya Afurika.

Mpiranya akurikiranweho gutegura no gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gushyira mu bikorwa Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibindi byaha by’intambara, gusa kugeza ubu ntarashyikirizwa ubutabera.

Maj Mpiranya Protais aracyashakishwa kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi



source : https://ift.tt/3mTXsnL
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)