Humura ntuzapfa udasohorejwe amasezerano niba koko yaravuye ku Mana-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana. Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk'uko umuhango w'amategeko wari uri, Simiyoni aramuterura ashima Imana ati 'Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze, Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, Ako witeguye mu maso y'abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.' Luka 2:25-32

Abantu benshi binubira amasezerano yatinze gusohora, abantu benshi bababajwe n'amasezerano yatinze gusohora. Ariko niba ayo masezerano yaravuye ku Mana koko akaba ari yo yavuganye nawe, atari abantu bayakwihereye, cyangwa utarabyibwiye ukaba warabisomye mu ijambo ry'Imana akaba ari Umwuka Wera wavuganye nawe ariyo Rema yawe, nagira ngo nkubwire ko utazapfa utabonye amasezerano y'Umwami Mana. Isezerano ritinze rihesha nyiraryo kurama, ntabwo wapfa utabonye amasezerano, ibyaribyo byose uzapfa Imana yarayasohoje aho byanyura hose.

Muri iki gihe abantu benshi baba baranze Imana bakanga n'ababahanuriye![Mu bantu bagira ibibazo byinshi abahanuzi barimo] kubera ko umuhanuzi ahagarara kuri uyu musozi akareba kuri uyu musozi wo hakurya, akavuga ngo: Imana iguhaye umwana, inzu, akazi, ikuzamuye mu ntera,…Hagati aho wowe kugira ngo uzagere kuri wa musozi wo hakurya, ubanza kunyura mu gikombe! Aho hantu iyo ugeze mu gikombe, ntabwo uba ukireba kuri wa musozi hejuru bimwe umuhanuzi yakubwiye ntabwo uba ukibireba. Nibwo umuririmbyi yaririmbye ngo' Iyo inzira itagaragara hakaba mu kabwibwi'

Hari ubwo inzira itagaragara rwose, ukibaza ngo bizanyura he? Kandi Imana na yo iyo ivuga ikubwira ibintu bikomeye. Ujya gusenga ngo Imana iguhe ibiryo , igahita ikubwira ko ikubakiye urugo, kandi mu by'ukuri si cyo kihutirwaga. Imana ikakubwira iby'ihutirwa!

Kugira ngo ugere ku masezerano Imana ibanza kukwigisha

Kubera iki Imana ibanza kudutoza, ikatwigisha? Ni ukugira ngo nugera kuri ya masezerano utazaramya ibyo Imana iguhaye, ahubwo ukaramya Imana ibitanga. Izo mpungenge Imana irazihorana, yaravuze ngo' Nimumara kurya mu kabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo, mukarya mukabyibuha, mugahinga imyerezi muzirinde ntimuzibagirwe Imana yabatungiye mu butayu imyaka 40'

None se, ntabwo uzi ko umuntu yibagirwa vuba? Iyo umuntu amaze iminsi 2 ashonje yakwemeza ko kuva yavuka atari yarya! Uzi ko Abisiraheli batangiye kwibagirirwa mu butayu bataragera n'aho bagiye? Niko umuntu ateye, iyo anyuze mu bibazo akabivamo bigera aho umubiri wongera ukamenyera bikaba ubuzima busanzwe. None se ntidufite abantu bagiriwe neza bavuye ahantu mu cyaro ahantu mu buzima buteye ubwoba, ariko ubu nyuma yuko Imana ibagiriye neza abenshi ntibasambana? Abenshi ntibabonye umujyi bati 'Ibyo tutariye byose tugomba guhera ku murongo'. Abenshi ntibaburiye Imana umwanya kandi kera barasengaga ku manywa na nijoro? Abo Imana yahaye amata si bo bayimye amatwi? Umuntu yibagirwa vuba!

Simiyoni yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera ko atazapfa atabonye Umwami Mana

Yesu yavutse Simiyoni ashaje, ariko yahise avuga ngo'Sezerera umugaragu wawe amahoro'. Abantu benshi iki kibazo baragifite: Aravuga ati ubundi Izangirira neza ryari ndi umukobwa nkwije 32-35, izangirira neza ntakibyara? Ubu izampa ibiryo ntakibasha kuryoherwa? Ubu izampa imodoka umugongo waracitse? Ibyo, ni wowe ubivuga! Uzi ko Imana iza mu mutima w'umuntu igakuramo umubabaro, ukamera nk'uwishimye ubuzima bwose. Amasezerano apfa kuba asohoye gusa, uzamera nka Simiyoni uvuge ngo' Noneho sezerera umugaragu wawe amahoro, kuko amaso yanjye abonye agakiza k'Abisiraheli' Ibyo Imana izabikora.

Dore aho ukwiye gutinda

Ukwiye gutinda mukwemera kwigishwa n'Imana, kuko ibanza kugutyaza(Ibanza kugutoza): Ntiyaguha amafaranga itaguhaye ubutware hejuru yayo, ntiyaguha icyubahiro itaguhaye imbaraga zo kubanza kugitegeka kuko wakiramya, cyangwa se ukifuza ko abantu bagusenga. Ntabwo Imana yakuzamura mu ntera utaratozwa uko uzazamura abandi, Imana ntiyapfa kuguha abana utazi uburyo uzabakira. Niba utari umwizerwa ku giti cyawe, ngo ube ufite ikinyabupfura mu kubaho kwawe, abana bawe uzabafata gute? Niyo mpamvu Imana ibanza kudutoza.

Aha rero ni ho Bibiliya ivuga ngo' Umugisha Uwiteka atanga nta mubabaro yongeraho'. Abantu benshi kuko batatojwe, imigisha niyo ibagushije! Hari abantu babanye neza mu migisha bakennye ariko umugisha umaze kuza bagatandukana. Kubera ko batatojwe uko bakwiye kwitwara mu migisha, ni cyo kimwe n'abantu bazi kuba mu bukire ariko mu bukene bikabananira.

Amasezerano yawe niba warayahawe n'Imana, ntabwo uzapfa utayabonye. Isezerano ritinze ryaravuye ku Mana rihesha nyiraryo kurama.

Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kuri Agakiza Tv. Iyi nyigisho yose wayireba hano.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Humura-ntuzapfa-udasohorejwe-amasezerano-niba-koko-yaravuye-ku-Mana-Pst-Desire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)