Nasazwe n'ibyishimo-Umuhungu wa Dr Damien wakunze gutakambira P.Kagame yishimiye Imbabazi yahaye Se #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhungu wa Dr Damien Habumuremyi witwa Apollo Mucyo, wakunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga atakambira Perezida Kagame Paul ngo arekure umubyeyi we ngo kuko yakoreye Igihugu, ubu yongeye kuzikoresha ashima imbabazi Perezida yahaye umubyeyi we.

Mu butumwa bwa 'status' bwo kuri Instagram, yanditse ati "Umutima wanjye uruzuye. Nasazwe n'ibyishimo ! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga". Yavuze ko "ashima iki kimenyetso".

Yongeyeho ati "Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye... rutahindutse".

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2020 uyu Mucyo Apollo nabwo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram, yandikiye Umukuru w'Igihugu amusaba kugira ikigongwe agiriye ibikorwa byo kwitangira igihugu Se yakoze.

Mucyo yari yagaragarije Umukuru w'Igihugu ko atumva impamvu Se yafunzwe n'ibikorwa byiza byose yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda.

Ubwo butumwa bwe yari yatangiye agira ati 'Ni gute ibi bishobora kuba ? Ni gute ushobora kudukorera ibi ? Papa wanjye yitangiye igihugu cye atizigama kandi yitangira n'abaturage.'

Muri iyo nyandiko, Apollo, yavugagamo ko kuva mu bwana bwe atigeze abona Se ataha mu rugo hakiri kare bitewe n'inshingano zose yakoze zirimo izo kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, guhagararira u Rwanda muri EALA n'ibindi byinshi byatumaga amara umwanya munini mu kazi.

Uyu muhungu wa Dr Habumuremyi yavugaga kandi ko kuva yavuka umubyeyi we yari Umuyamuryango wa FPR Inkotanyi kandi yahoraga ku ruhembe rw'abashyigikiye itezwa imbere ry'ubumwe n'ubwiyunge mu baturage.

Muri iyo nyandiko y'umwaka ushize, yari yagize ati 'Yego ! Nari mpari kandi byose narabyiboneye. Yabaye umuntu w'ingenzi mu iterambere ry'igihugu cyacu, yabaye kandi azahora ari umuntu ukora cyane wigeze ugira mu ikipe yawe [mu bantu ukoresha].'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nasazwe-n-ibyishimo-Umuhungu-wa-Dr-Damien-wakunze-gutakambira-P-Kagame-yishimiye-Imbabazi-yahaye-Se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)