Hasigaye ngerere: Ibigugu byari ku isonga ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasoreje urugendo muri gereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe wasohotse mu biganiro by’Amahoro bya Arusha mu 1993, akavuga ko agiye gutegurira imperuka abatutsi bari bari mu Rwanda. Yanayoboye iyi mperuka nubwo atabashije kubigeraho uko yabishakaga.

Bagosora ni wa wundi wasuhuje Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), undi agatahana ubwoba avuga ko yakoze mu biganza bya ‘sekibi’ nkuko abigarukaho mu gitabo cye “Shake hands with the devil’.

Nubwo urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafunze imiryango mu 2015 runengwa kuburanisha imanza mbarwa (93), mu gihe cy’imyaka 20, abarokotse bashimishijwe n’uko nibura bamwe mu bari ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, babihaniwe.

Imperuka Bagosora yahanuriye Abatutsi mu 1993, hari abo yayitanzemo, bikaba isomo kuri twe abasigaye aka wa mugani w’ijambo ry’Imana, ko mbere yo kuvuga umuntu akwiriye gukaraga ururimi inshuro zirindwi.

Urupfu rwa Bagosora, rwatumye dusubiza amaso inyuma ngo turebe abandi nka we bari ku isonga yo gutsemba Abatutsi mu 1994, baguye muri gereza batararangiza igihano cyabo.

Clément Kayishema, umuganga warimbuye imbaga

Clément Kayishema yaguye muri gereza ya Bamako muri Mali, kuwa 29 Ukwakira 2016, aho yari yaroherejwe na ICTR nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Yavukiye muri Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye mu 1954, ubu ni muri Bwishyura mu karere ka Karongi. Yari umuganga mu bitaro bya Kibuye, ndetse muri Nyakanga 1992 yagizwe Perefe wa Kibuye, kugeza muri Nyakanga 1994.

Urukiko rwamuhamije kuba yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena 1994, aho yajyanaga abasirikare, abapolisi Interahamwe n’abasivili bo kwica abatutsi, hakaba n’abo yiyiciye ubwe.

Yashinjwe kugaba ibitero muri Kiliziya ya Mubuga ahaguye abatutsi bagera ku 11 000 ndetse anayobora ubwicanyi bwabereye muri Stade ya Kibuye

Georges Rutaganda, inkoramutima mu Nterahamwe

Georges Rutaganda yapfiriye muri gereza yo muri Bénin 11 Ukwakira 2010 aho yarangirizaga igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside.

Yavukiye muri komini Masango muri perefegitura ya Gitarama mu 1958. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu buhinzi akaba n’umucuruzi.

Rutaganda yari umwe mu bagize Komiye y’ishyaka MRND ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura, anafite imigabane muri RTLM. Yari na Visi Perezida wa kabiri w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

Yashinjwe ibyaha birimo guha imbunda interahamwe ngo zijye kwica Abatutsi, gushinga bariyeri z’Interahamwe ziciweho abatutsi, kwitabira igitero cyahitanye abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro n’ibindi.

Eliezer Niyitegeka, Minisitiri wagaburiye abaturage amakuru y’ubwicanyi

Eliezer Niyitegeka yapfuye kuwa 28 Werurwe 2018, aguye muri gereza muri Mali aho yari yarohejwe kurangiriza igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

Eliezer Niyitegeka yakomokaga muri Segiteri Gitabura, Komini ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye. Yavutse ku wa 12 Werurwe 1952. Yari umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR), aza kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru wa Guverinoma y’Abatabazi yo kuwa 9 Mata 1994.

Yari umuyoboke w’ishyaka MDR yari abereye perezida muri Perefegitura Kibuye kuva 1991 kugeza 1994. Niyitegeka yari umwe mu bagize Biro politiki ku rwego rw’igihugu w’iryo shyaka.

Uyu mugabo yatanze intwaro muri Komini ya Gisovu ku Kibuye agira n’uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Mubuga.

Yishe kandi anicisha Abatutsi bari hagati ya 5,000 na 10,000 bahungiye ku misozi ya Kizenga, Muyira, Kivumu, Rugarama na Kiziba. Niyitegeka yayoboye inama zateguraga gutsemba Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

Niyitegeka ubwe yafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi mu Bisesero.

Yussuf Munyakazi, umucuruzi wabaye umwicanyi

Yussuf Munyakazi yapfuye kuwa 12 Ukuboza 2020, aguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, aho yari ari kurangiriza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2010.

Uyu mugabo wavukiye ku Kibuye akimukira i Cyangugu mu 1960, yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye i Cyangugu. Ni we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’abatutsi.

Barayagwiza Jean Bosco, umuhezanguni w’umu-CDR

Barayagwiza Jean Bosco yapfuye kuwa 25 Mata 2010 agwa muri gereza muri Bénin aho yari ari kurangiriza igifungo cy’imyaka 32 yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Barayagwiza yavukiye muri komine ya Mutura, perefegitura Gisenyi. Yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko. Yari Umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Ni umwe mu bashinze ishyaka ishyaka CDR ryabarizwagamo abahezanguni, babonaga MRND ya Perezida Habyarimana ridakora ibikwiriye mu kwikiza Abatutsi. Barayagwiza ari mu batangije Radio RTLM (Radio Télévision Libre de Mille Collines) yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Nyuma yo gupfa umurambo we wagiye gushyingurwa mu Bufaransa.

Karemera Edouard watsembye Abatutsi abyita ‘kugarura amahoro’

Karemera Edouard yapfuye kuwa 31 Kanama 2020, aguye muri gereza yo muri Sénégal aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo igifungo cya burundu.

Karemera wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Guverinoma y’Abatabazi, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rucura, Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye ku wa 1 Nzeri 1951.

Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND kuva mu 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. Muri Mata 1993, yabaye Visi Perezida wa Mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro Nshingwabikorwa y’iryo shyaka.

Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi.

Guverinoma y’Abatabazi imaze kujyaho muri Mata 1994, Karemera ashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo “kugarura umutekano”.

Lt Col Setako Ephrem

Lt Col Setako Ephrem yapfuye kuwa 6 Ugushyingo 2016, agwa muri Bénin aho yari yaragiye kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2011.

Setako yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura ya Ruhengeri yavukagamo.

Mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Ingabo. Yahamijwe uruhare mu gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi bagera kuri 40, tariki 25 Mata 1994, aho biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Callixte Kalimanzira

Callixte Kalimanzira yapfuye kuwa 1 Ukwakira 2015, aguye muri Bénin aho yagombaga kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yahawe mu Ukwakira 2010.

Callixte Kalimanzira yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1953. Guhera tariki ya 6 Mata kugera ku ya 25 Gicurasi 1994 yakoraga by’agateganyo imirimo ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya MRND, akaba ari na we wayoboye gahunda mu nama yabereye mu Ngoro ya MRND ku itariki ya 19 Mata 1994. Iyo nama yari igamije gutangiza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.

Joseph Serugendo yapfuye yihannye

Joseph Serugendo yapfuye kuwa 22 Kanama 2006, nyuma y’amezi abiri akatiwe igifungo cy’imyaka itandatu.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside n’itoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yagabanyirijwe ibihano kuko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, akanafasha mu gutanga amakuru yafashije urukiko.

Mu rubanza rwe, yagaragaje ko yumva kandi atewe ipfunwe n’ingaruka z’ibyo yakoze.

Serugendo yavukiye i Kipushi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 24 Kanama 1953. Yari mu bashinze RTLM akaba n’umujyanama mu bya tekiniki kuri iyo radiyo.

Yabaye kandi umuyobozi w’agashami ka Radiyo Rwanda gashinzwe gusana no gutunganya ibyuma, aba n’umwe mu bagize Komite y’igihugu yaguye y’’Interahamwe.

Nubwo aba ari abaguye muri gereza bari kurangiza ibihano, hari n’abapfuye batarafatwa nka Augustin Bizimana byatangajwe ko yapfuye mu 2000 i Pointe Noire muri Congo, na Juvenal Uwilingiyimana wapfuye kuwa 17 Ukuboza 2005 mu gihugu cy’u Bubiligi.

Abandi bapfuye mbere y’uko urubanza rwabo rurangira barimo Samuel Musabyimana wapfuye kuwa 24 Mutarama 2003, na Joseph Nzirorera wapfuye kuwa 1 Nyakanga 2010.

Hari kandi abandi bapfuye bari bararangije igihano cyabo nka Joseph Kanyabashi wapfuye kuwa 13 Kamena 2018, Elizaphan Ntakirutimana wapfuye muri Mutarama 2007, Omar Serushago wapfuye mu 2013 na Simon Bikindi wapfuye kuwa 15 Ukuboza 2018.

Bagosora yaguye muri gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



source : https://ift.tt/3mVDc4O
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)