Nabuze umwana wanjye, abavuga ko yagiye mu iterabwoba ni Abanyapolitiki babyuririraho- Fazil #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheikh Mussa Fazil yabaye Minisitiri w'Umutekano ubwo hariho Minisiteri y'Umutekano yakuweho muri 2016, ubu akaba ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko aho ari na Visi Perezida wayo ushinzwe imicungire y'abakozi n'imari.

Ubwo iriya Minisiteri yakurwagaho, havuzwe ibihuha ko Perezida Kagame yakuyeho Sheikh Mussa Fazil kuko hari umwana we wagiye mu mitwe y'iterabwoba.

Sheikh Mussa Fazil yagarutse ku cyatumye iriya Minisiteri ikurwaho ko ari uko hatekerejwe ivugururwa ry'inzego ndetse yanagizemo uruhare mu kubitekerezaho.

Yasobanuye ko icyo gihe hatekerejwe ko hajyaho urwego rw'Ubugenzacyaha ndetse n'izindi nshingano zari zifitwe na Minisiteri y'Umutekano zikajya mu zindi nzego ku buryo iriya Minisiteri ubwayo itari kugumaho.

Agaruka kuri biriya bihuha byahuzwaga n'ikurwaho rye nka Minisitiri na Minisiteri yari ayoboye, Sheikh Mussa Fazil yagize ati 'Ntabwo Umukuru w'Igihugu yavanaho Minisiteri kubera umwana wakosheje, nta n'ubwo aramutse akosheje, ikosa ry'umwana ntabwo ryabazwa umubyeyi we, hano turi mu Gihugu kidateye gutyo. Hari abantu benshi bakoze ibyaha biremereye cyane, abana babo cyangwa ababyeyi babo ntibyabageraho. Ntabwo ari njye rero byabaho.'

Akomeza agira ati 'Naho ibyerekeye umwana, njye nabuze umwana ariko aho yaburiye uwahavuga uwo nanjye namukenera akaza akahambwira.'

Avuga ko uwo mwana yabuze kuva muri Mata 2016 ariko ko 'uwavuga ko yagiye mu iterabwoba yanyereka ibimenyetso kuko njye ntabyo mfite.'

Sheikh Mussa Fazil atangaza ko umwana we atari wenyine ubuze ndetse ko usibye n'abana hari n'abantu bakuru babuze ariko ko kuba hari abahise bavuga ko umwana we yagiye mu iterabwoba, hari abahise babyuririraho.

Ati 'Nkeka ko hari abanyapolitiki bashatse kubyuririraho nubwo ntabikurikiye bakagenda babisobanura uko babishaka.'

Avuga ko kuva icyo gihe atigeze yongera kuvugana na we nubwo hari abavuze ko bajya bavugana 'ariko urumva n'ababishakamo inyungu za Politiki, Abanyapolitiki tugira abantu batugendaho ntiwamenya.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nabuze-umwana-wanjye-abavuga-ko-yagiye-mu-iterabwoba-ni-Abanyapolitiki-babyuririraho-Fazil

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)