Yesu ati' Umuntu naguhemukira umubabarire 7 inshuro70, ubwo ni inshuro 490″ #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu asubiza Petero ati:'sinkubwiye ko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi. Matayo18.21

Kubabarira ni ugutandukanya umuntu n'ikibi ya gukoreye, Ikibi yagukoreye ukagiharira Satani, maze uwo muntu ukamugira umwere, mbese ni ukumugirira impuhwe.

kubabarira kandi ni ukureka ikintu wari ufiteho uburenganzira (Urugero: Kureka guhanisha umuntu ibihano bikwiriye ibibi yagukoreye, kandi warubifitiye uburenganzira.)

1. Kubabarira ni ikimenyetso cyo gukira imvune zo mu mutima, Yesaya 61:1 2. "Yantumye kuvura abafite imvune zo mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w'imbabazi z'Uwiteka, n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo,no guhoza abarira bose.'

2. Kubabarira ni ikimenyetso kigaragaza ugusa na Yesu kuko uba ugize umutima usa nuwa Yesu, kubabarira rero koko ni urufunguzo rubasha gukiza ibikomere kandi ni icyemezo kikugeza mu i Juru. Luka 23.34 (Nuko bageze inyabihanga bamubambana n'abo bagome, umwe iburyo undi ibumoso, Yesu aravuga ati'Data ubabarire kuko batazi icyo bakora.')

3. Iyo utanze imbabazi uba wujuje inshingano zawe usabwa. Matayo 18.33,35(...Naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze, nawe ntiwari ukwiye kubabarira mugenzi wawe nk'uko nakubabariye?…35 Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.)

Mu rundi ruhande nk'abakristo dukwiye kumenya gusaba imbabazi nk'uko Bibiliya ibitwigisha, amagambo tuvuga ngo mbabarira mu byukuri siko gusaba imbabazi. Gusaba ni ugutera intambwe mu mutima yo gusobanukirwa uburemere bw'ikosa wakoze, warangiza ugaca bugufi mu mutima ugasaba imbabazi kandi ukemera kwirengera ingaruka zakurikiraho. Cyane ko igihe wimwe imbabazi uba ugomba kwibuka gukomeza gusengera uwo wakoreye ikosa, kugira ngo ashobozwe kukubabarira.

Luka15:11. Iki gice dusomamo inkuru y'umwana w'ikirara, tubona ubuhemu bukomeye uyu mwana yakoreye se, ariko kandi hatangwa urugero rwiza rwuko umuntu akwiye gusaba imbabazi. Uyu mwana yayishije ibya se iby'ubugoryi bwe, bishize arasonza atangira kwifuza gutungwa n'ibyo ingurube zashigaje ntabibone. Dore amagambo yakoresheje mu gusaba imbabazi. 18Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti'Data nacumuye ku yo mu ijuru no mu maso yawe, 19 ntibinkwiriye no kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.' Ibi yibwiraga bigaragaza ko Umutima we:

Uciye bugufi kandi Ukeneye imbabazi. Witeguye kwakira igisubizo azahabwa, umutima wumva ibikomere se afite kandi ko witeguye kumusabira imbaraga kugira ngo abashe kwakira imbabazi asabwa. Imana nidushoboze m'ubuzima bwa buri munsi kumenya gusaba imbabazi ku makosa yacu no kubashishwa gutanga imbabazi kugira ngo bidukingurire amarembo y'i Juru. Amen!

Ev. SINJYENIYO Salomon

Source: Cepurnyarugenge

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Yesu-ati-Umuntu-naguhemukira-umubabarire-7-inshuro70-ubwo-ni-inshuro-490.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)