Rutsiro : Umwarimu w'imyaka 59 akurikiranyweho gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimu wo mu ishuri ribanza rya Remera, bivugwa ko mu ijoro ryo ku ya 05 Ukwakira 2021 hari abamusanze ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe na we ari gutaka.

Uyu mwarimu wahise atabwa muri yombi ubu acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro mu gihe uriya mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe we yahise ajyanwa ku kigo giha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu baturage bo muri kariya gace bavuga ko uriya mwarimu yari yanyoye inzoga ziramuganza zimuyobora gukora ariya marorerwa mu gihe we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko bishingiye ku rwango abantu bamufitiye.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe muri kariya gace baherutse guhabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse bamwe mu bahatuye bakavuga ko ibi byongereye ihohoterwa bakorerwa kuko hari ababasambanya kuko baba bizeye ko batazasama mu gihe hari abatinyaga ko babikora bakabatera inda.

Mbanzabugabo Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Boneza, yemeje amakuru avugwa kuri uriya mwarimu.

Uyu muyobozi avuga ko hari abagabo babiri bavuga ko basanze uriya mwarimu ari gusambanya uwo murwayi wo mu mutwe bagahita bamujyana ku biro by'Umurenge.

Yagize ati 'Abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe, basanze ari gutaka [ufite uburwayi bwo mu mutwe] bamenyesha inzego z'Umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umwarimu-w-imyaka-59-akurikiranyweho-gusambanya-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)