Harmonize yangobotse aho bikomeye birenze ibi mubona – Frida Kajala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli n'umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Frida Kajala, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga ubuhamya bweruye ku mubano umaze imyaka myinshi afitanye n'icyamamare mu muziki, Harmonize.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rick Media, Kajala yagarutse ku mateka yabo ashingiye ku bihe bagiranye kera, mbere y'uko bombi bagera ku izina n'amafaranga bafite uyu munsi.

Kajala yavuze ko yamenyanye na Harmonize akiri umusore uhanganye no gushaka izina mu muziki, maze bagenda bubaka umubano wabo buhoro buhoro.

Yibutse cyane igihe yahuye n'ikibazo gikomeye cy'ubukungu, aho yaburaga amafaranga yo kwishyura ishuri ry'umukobwa we, Paula wari mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.

Ati 'Hari igihe Paula yoherejwe mu rugo kuko nari ntabashije kubona amafaranga y'ishuri. Nari mu bihe bitoroshye cyane. Nabwiye Harmonize uko bimeze, nubwo na we icyo gihe yari akirwana no kwiyubaka. Yagiye kuri banki ahita ampa ayo mafaranga aho twari duhagaze ku muhanda.'

Uyu mwanzuro wa Harmonize, Kajala awufata nk'ikimenyetso cy'ubuntu n'ubufasha nyabwo, ndetse agaragaza ko yahoraga yitanga kugira ngo uburezi bw'umwana we butazigera buhagarara, n'iyo byaba bisaba kwiyibagirwa ubwe.

Aya magambo aje akurikira amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Kajala na Harmonize bari kumwe mu kabyiniro, bagaragara bishimanye cyane mbere y'uko Harmonize ajya ku rubyiniro rw'ako kabari.

Ibi byahise bituma abantu bongera kwibaza niba urukundo rwabo rwarasubukuwe, nyuma y'imyaka hafi itatu bari baratandukanye ku mugaragaro.

Nubwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari abafana babo bishimiye kongera kubabona bari kumwe, abandi basabye kwitonda, bibutsa amateka y'umubano wabo waranzwe n'urukundo rwinshi, gutandukana inshuro nyinshi no kongera gusubirana mu ruhame mu buryo batangiye kugereranya nk'inkinamico.

Kajala yagarutse ku bikorwa bikomeye Harmonize yamukoreye



Source : http://isimbi.rw/harmonize-yangobotse-aho-bikomeye-birenze-ibi-mubona-frida-kajala.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)