Musanze : Umukobwa wari waranze kuva iwabo w'umuhungu avuga ko agomba kumurongora yirukanyweyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa n'umuhungu bombi banganya imyaka kuko bafite 19 mu gihe itegeko ryo mu Rwanda ryemerera abantu gushyingirwa bafite imyaka 21 y'amavuko.

Ubwo habaga inteko y'abaturage, iki kibazo cyaje kuzamurwa n'umubyeyi w'umukobwa wavugaga ko umukobwa we yaheze muri ruriya rugo kandi ko atarageza imyaka y'ubukure (18) akaba anabayeho nabi

Ubuyobozi bwahise bwohereza abo mu rwego rwa DASSO kujya kuzana uwo mukobwa, aho aziye asobanura uko byose byagenze.

Yavuze ko umusore avuga ko yamurongoye yagiye iwabo kumusura, undi akamuherekeza ku mugoroba ubundi umusore akamubwira ko bagomba kugerana iwabo kugira ngo amurongore.

Yagize ati 'Nageze mu rugo rero iwabo aragenda sinamenya aho yagiye, nanjye rero sinataha kandi twarakoze ibintu, naba nitesheje agaciro, nzahaguma kugeza agarutse kuko ndi umugore we.'

Se w'umuhungu, yahise ahaguruka yisobanura ko umukobwa adafashwe nabi ahubwo ko uwo avuga ko yamushatse (umuhungu) ntawe uhari.

Ati 'Uwo mukobwa yageze iwanjye nka saa sita z'ijoro twumva umuntu uhamagara, dusohotse dusanga yicaye hanze tumubajije avuga ko umuhungu wacu yamusohoje (yamushatse) ubwo rero ajo kuba hano ngo babane.

Tumubajije aho ari (umuhungu), avuga ko ari buze kuko bariho basangira umusururu. Ubwo rero twategereje ko umuhungu aza ngo atwemerere ko yamusohoje turaheba, kugeza na n'ubu ntaragaruka, twinginze umukobwa ngo atahe aranga !'

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko asaba ko uyu mukobwa bamujyana iwabo kuko umuhungu yaje asanga adahari, kandi ko atuye ari ikirara kuko nta n'ukwezi yari yakamara iwabo avuye muri Uganda, bityo ko atazi ibyabo bana.

Se w'umukobwa we ntiyabikozwaga kuko yumvaga ko umukobwa we yarenganye, uwo muryango ugomba kumuha inzu azabamo cyane ko yavugaga ko akiri muto ataruzuza imyaka y'ubukure. Gusa baje kureba ku ndangamuntu ye basanga yavutse tariki 1/1/2002.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine amaze kumva impande zombi yategetse ko umukobwa asubira iwabo bakazareba nyuma niba yaratewe inda, bakaba ariho bakurikirana ikibazo cyabo, akavuga ko nta bundi buryo yari gukemura iki kibazo.

Yagize ati 'Mu by'ukuri umwana yaraje ajya iwabo w'umusore avuga ko aje kubana n'umuhungu wabo, kandi umuhungu baramubuze, ikindi twasanze umusore afite imyaka 19 umukobwa na we niyo afite, kandi amategeko ashyingira abantu bafite imyaka 21, ubwo nta nubwo amategeko yabashyingira.

Ikindi kandi nta nubwo amategeko ashyingira ku gahato ashyingiranya ababyiyemije, none ngo umuhungu yaranamutaye, yahise yigendera. Tumugiriye inama rero yo gusubira iwabo, yatwita akaba aribwo tuzakurikira Se w'umwana.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umukobwa-wari-waranze-kuva-iwabo-w-umuhungu-avuga-ko-agomba-kumurongora-yirukanyweyo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)