Leta yashyize ingufu mu burezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w'Uburezi ni we dukesha iyi nyandiko

Muri uko kongera imbaraga mu kubaka inzego z'Uburezi, hashingiwe ku guha amahirwe angana ku Banyarwanda bose bitandukanye n'ibyakorwaga mbere ya 1994 aho kubona umwanya mu ishuri iryo ari ryo ryose byashingiraga ku ivangura ry'amoko ndetse no ku Karere k'aho umuntu akomoka. Ibi kandi binashimangirwa n'ibikorwa by'ivangura moko byagaragaraga mu mashuri atandukanye mu Gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa abandi bakicwa bazira ko ari abatutsi. Urugero rumwe ni itotezwa n'iyirukanwa mu mashuri makuru n'ayisumbuye mu mwaka wa 1973 aho abanyeshuri b'Abatutsi birukanywe hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragara mu buhamya bwakusanijwe na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu gihe hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, 23 na 24. Icyo gihe bamwe ibyo kwiga barabihagaritse, abandi bashaka uko bakomeza kwiga mu bihugu bahungiyemo.

Ibikorwa birivugira

Ibarura ryo mu burezi “Education Statistics” ryo mu mwaka wa 2019 ritwereka ko umubare w'abanyeshuri ku byiciro byose by'Uburezi mu Rwanda wari 3,753,366, uw'abakozi ukaba 97,954 na ho amashuri yose akaba 13,466. Mu cyegeranyo kiri gukorwa muri uyu mwaka wa 2021, umubare w'amashuri uziyongeraho amashuri 608 mashya yahanzwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike n'ingendo ndende abanyeshuri bakora. Umubare w'abarimu na wo uziyongeraho abagera 31930, bihwanye n'inyongera ya 30% mu mwaka umwe gusa. Uwabona iyi mibare yakeka ko ariko byahoze mbere ya 1994 ariko si ko biri kuko kuva mu 1994 umubare w'abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye wiyongereyeho 62.7%; umubare w'abarimu wiyongeraho 77.4%. Amashuri Makuru na Kaminuza na yo yavuye kuri 7 agera kuri 40 harimo na Kaminuza Mpuzamahanga; abanyeshuri bayarimo bava ku bihumbi bitatu na magana abiri na makumyabiri n'umunani (3228) bagera ku bihumbi mirongo irindwi na bibiri n'ijana na makumyabiri n'umunani (72,128) bihwanye n'ubwiyongere bwa 94.8%. Ibi ntibyabaye ku bw'impanuka ahubwo ni uko Ubunyarwanda bwarushize agaciro ivangura rishingiye ku moko n'Uturere byari byarahawe icyicaro mu Burezi bw'u Rwanda hagamijwe guheza bamwe no kwikubira ku bandi.

Usibye kandi kwiga mu mashuri y'imbere mu Gihugu, hashyizweho gahunda yo korohereza Abanyarwanda bafite ubumenyi kwiga mu Bihugu by'Amahanga kugira ngo bajye guhaha Ubumenyi baze gufatanya n'Abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse ndetse no kwihutisha iterambere ryacyo. Ibi kandi byashingiraga ku bushobozi bw'Umuntu hatitawe ku bwoko cyangwa Akarere; ahubwo bishingira ku bushobozi. Bamwe muri twe twahawe ayo mahirwe turi abahamya babyo kandi dutewe ishema n'Igihugu cyaduhaye amahirwe yo kwiga ndetse no kugikorera. Byose nta kindi byashingiyeho, ni Ubunyarwanda bwashyizwe imbere n'Abatabaye ndetse bakanabohora Igihugu, turabashimira.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri

Nk'uko bikorwa mu zindi nzego zitandukanye z'igihugu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahawe intebe mu nzego zose z'Uburezi. Ni yo mpamvu mu mashuri yose ndetse n'ibigo bishamikiye kuri Ministeri y'Uburezi hari gahunda ihoraho yo kuganira ku Bunyarwanda, isano iruta izindi twese dusangiye, hashingiwe ku nsanganyamatsiko tugezwaho na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge ku bufatanye na Unity Club-Intwararumuri.

Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko Ibibazo by'ivangura iryo ari ryo ryose bigenda bihinduka amateka mu mashuri, bitandukanye n'Uko byahoze kuko imvururu n'imyivumbagatanyo yaheraga buri gihe mu mashuri. Ibi bitanga ikizere ku gihugu cy'ejo hazaza kuko Urubyiruko ruri mu mashuri ari wo mubare munini w'Abanyarwanda. Ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda bishimangirwa kandi n'Umuco w'Ubutore mu mashuri aho abanyeshuri bashishikarizwa kuba Umwe, Gukunda igihugu no kukitangira bibaye ngombwa. Ibi byose bijyana no kwigisha amateka nyakuri urubyiruko ruri mu mashuri, kugira ngo bamenye neza ibyabaye birinde ko hari uwakongera kubasubiza inyuma. Amacakubiri yigishijwe igihe kinini mu mashuri, ni ngombwa rero ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba imwe mu masomo y'ingenzi yigishwa mu mashuri mu rwego rwo kubaka ubumwe mu banyeshuri n'abarezi babo.

Umusozo

Ndi Umunyarwanda ni inkingi ya mwamba yo kubaho kwacu nk'Abanyarwanda. By'umwihariko, ikwiye kuba intero ya buri wese uri mu rwego rw'Uburezi mu Rwanda kuko ni ho hategurirwa Abanyarwanda bazakomeza kureberera ubusugire n'iterambere rirambye ry'Igihugu. Urubyiruko nirusobanukirwa n'abo ruribo, rukamenya ko ibirutanya biruta ibirutandukanya, nta kabuza ruzakomeza gusigasisira ibyagezweho no gukomeza gushakisha icyateza u Rwanda imbere. Aho guta umwanya mu bidusubiza inyuma, dushyire ingufu mu kuzamura ireme ry'uburezi budaheza, butajegajega, kandi bwubakiye kuri “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy' ukubaho kwacu”.




source : https://ift.tt/2YQoR1C
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)