Norvège: Uwitwaje umuheto n'imyambi yishe abantu batanu abandi barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko Polisi itangaza umubare nyawo w'abishwe, Televiziyo y'icyo gihugu yitwa ‘NRK' n'Ikinyamakuru kitwa ‘VG' byari byatangaje ko hapfuye abantu bane.

Oeyvind Aas, umuyobozi wa Police muri uwo Mujyi yagize ati "Dukurikije amakuru dufite kugeza ubu, uwo muntu wakoze ibyo bikorwa, yabikoze ari wenyine”.

Avugana n'abanyamakuru, yirinze kuvuga umubare nyawo w'abapfuye ndetse n'uw'abakomeretse, agira ati "Abantu benshi bakomeretse kandi abantu benshi bapfuye ".

Ibyo bitero uwo mugabo yabigabye muri uwo Mujyi wa Kongsberg, utuwe n'abantu bagera ku 28.000, ukaba ari Umujyi uherereye mu Majyepfo y'Uburengerazuba bw'Umurwa Mukuru, Oslo, mu Majyepfo y'igihugu.

Nyuma y'ibyo bikorwa byanahitanye ubuzima bw'abantu, ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'icyo gihugu, bwahise butanga amabwiriza y'uko abayobozi bose ba Polisi bagomba kujya batunga imbunda.

Mu gihe cyashize, ba Ofisiye ba Polisi ntibatungaga intworo, ariko babaga bashobora kubona imbunda nka ‘pistolets' na ‘fusils' mu gihe bibaye ngombwa.

Oeyvind Aas yatangaje ko ubu Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo imenye niba ibyo bitero bigize igikorwa cy'iterabwoba.




source : https://ift.tt/3AGC9uo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)