Kimisagara: Buri kagari kahawe moto yo gukoresha mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, nibwo abikorera bo muri uyu murenge bashyikirije utugari dutatu tugize Umurenge wa Kimisagara moto zizajya zifashishwa mu gusakaza ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

Ubu bukangurambaga bwatangirije muri gare ya Nyabugogo. Izi moto zatanzwe zose zifite indangururamajwi zizajya zifashishwa mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kimisagara, Iragena Eric yavuze ko izi moto bazitanze mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

Ati " Twatanze moto muri buri kagari kugira ngo dushakire utugari twacu uko ari dutatu moto bitewe n’imiterere y’umurenge wacu kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 bujye bugera hose vuba, bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze."

Yavuze ko izi moto zatwaye arenga miliyoni 5 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zizagira uruhare mu kurandura COVID-19 muri uyu murenge.

Ati "Izi moto ni igikoresho kiramba, rero tugiye kujya dukoresha aho kugira ngo agende afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga. Moto ni igikorwaremezo kizajya kigera ahantu hose kandi mu buryo bwihuse ndetse buzajya binadufasha no mu bikorwa by’ubugenzuzi bitworohere. Bitewe n’uburyo moto izagera ahantu hose twizeye ko COVID-19 tuzayirwanya tukayihashya muri uyu murenge wacu."

Uretse igikorwa cyo gutanga moto muri uyu Murenge wa Kimisagara hanashyizwe ibirango byo kurwanya COVID-19 ku modoka zitwara abagenzi, hanasigwa amarangi aho abagenzi bahagarara bahana intera mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19
Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga hasibuwe n'ibimenyetso byerekana aho abantu bazajya bahagarara igihe bategereje imodoka
Buri kagari ko mu Murenge wa Kimisagara kahawe moto izajya yifashishwa mu bukangurambaga bwa COVID-19



source : https://ift.tt/3iSCbcz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)